Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L463xH311/arton12920-bce64.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435
Singendera ku bambanjirije muri APR, ndetse sinzi ibyo bakoraga-Rwasamanzi .|. Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye!

Singendera ku bambanjirije muri APR, ndetse sinzi ibyo bakoraga-Rwasamanzi

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Yves Rwasamanzi, avuga ko atagendera kuri Politiki y’abatoza bamubanjirije yo guhinduranya abakinnyi mu kibuga kugirango bose basaranganye ku kwinjira mu kibuga.

Ibi Rwasamanzi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2016 APR FC yatsindaga Mukura VC 3-1 mu mukino wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2016-17.

APR ni ikipe y’Ingabo z’igihugu , ubona ifite ubushobozi n’ibigwi kurusha izindi mu gihugu ariko kuba igira abakinnyi benshi bikaba byarakunze gutuma isimburanya abakinnyi mu kibuga cyane kugirango basaranganye mubyo abenshi bazi nka ‘Rotation’.

Yves Rwasamanzi abwira Muhadjiri ibyo akwiye gukora

Ibi byakozwe n’abatoza benshi baba abo mu Rwanda ndetse n’Abanyamahanga bayitoje nka Andreas Spier, Nizar Khanfir, Dr Ljubomir Petrović n’abandi wasangaga ku mikino ibiri bahinduranya abakinnyi bagera kuri batanu cyangwa batandatu.

Gusa nyuma yuko Rwasamanzi atangiye iyi Shampiyona ya 2016-2017, usanga adahindura abakinnyi barenze babiri ndetse akenshi agahindura abagize ikibazo cy’imvune.

Abanyamakuru barabajije uyu mutoza niba ari guhindura iyi gahunda ya’Rotation’ yari isanzwe mu ikipe, avuga ko we yumva nta mpamvu zo guhindura abakinnyi barenze batatu .Gusa ngo ntiyanagendera kubamubanjirije kuri aka kazi kuko atazi ibyo bakoraga.

Rwasamanzi yagize ati “Sinagendera ku by’abatoza bambanjirije kuko sinzi ibyo bakoraga, nzi ko ushobora guhindura abakinnyi babiri, batatu ariko apana ikipe yose.Nubundi ikipe iba yaraguze abakinnyi ngo bazayifashe …Gusa abo dufite bose ni beza uwo twashyiramo wese yakina nta kibazo”.

Rwasamanzi yatsinze Mukura VC nyuma yuko yari imaze imikino idashimisha abafana aho yatsinze 1-0 ikipe ya Amagaju FC, inganya na Gicumbi FC ndetse itsinda Mukura wabonaga yayirushije mu kibuga.

Iyi Gahunda ya ‘Rotation’ yakunze kuvugwaho ko yaba ituma abakinnyi bahuzagurika kuko ituma batamenyera imyanya yabo, ariko abandi bakavuga ko ariyo ikwiriye muri APR ifite abakinnyi benshi kandi bashoboye.

Benshi mu batoza bagenda batangaza ko iyi Shampiona ikiri mbisi kuburyo hari iziguhuza umukino ariko ngo zose zikaba zigifite amahirwe yo kuzagera ku ntego.
Urutonde rw’abakinnyi 29 izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Abanyezamu

Ntaribi Steven

Kimenyi Yves

Emmery Mvuyekure

Ba myugariro

Rusheshangoga Micheal

Ngabonziza Albert

Rutanga Eric

Emmanuel Imanishimwe

Rugwiro Herve

Usengimana Faustin

Ngandu Omar

Nsabimana Aimable

Abo hagati

Amran Nshimiyimana

Mukunzi Yannick

Butera Andrew

Benedata Janvier

Bizimana Djihad

Hakizimana Muhadjir

Sekamana Maxime

Nkinzingabo Fiston

Habyarimana Innocent

Sibomana Patrick

Mwiseneza Djamal

Fabrice Nininahazwe

Ba rutahizamu

Blaise Itangishaka

Nshuti Innocent

Irambona Fabrice

Bigirimana Issa

Twizerimana Onesme

Mucyo Fred

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo