Shassir ngo yiteguye gucecekesha abatangiye gukemanga umusaruro we

5

Nahimana Shassir, umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahimu muri Rayon Sports aremeza ko na we abona ko atarajya mu bihe byiza ariko kandi ngo agiye gukora cyane ku buryo abamuvuga nabi batazongera

Shassir yaje muri Rayon Sports muri Nyakanga aje gusimbura bamwe mu bakinnyi bakinaga imbere muri Rayon Sports yari imaze kugurisha nka Kasirye wari umaze kujya muri DCMP muri DR Congo

Shassir akiza yari yitezweho ibitanza n’abafana b’iyi kipe ariko mu mikino yateguwe n’ikipe ya AS Kigali hari abatarishimiye uko yakinnye dore ko ari na yo mikino ya mbere yari akinnye kuva yagurwa.

Abafana bahise batangira kuvuga ko Shassir barimo kubona mu kibuga atandukanye n’uwo bari biteze.

Uyu musore yemerenya n’abavuga ko atakinnye neza ariko kandi ngo kuri we nta gitangaza kirimo kuko ngo yari atarafatisha. Avuga ko agiye gukoresha ingufu nyinshi ku buryo ibi bitazongera kuvugwa.

Ati: ”Icyo kibazo ndakibona, ariko nta byinshi natangaza, ndacyari mu ntangiriro ariko ndimo kumenyera nyuma nzatangaza byinshi, jyewe ndakomeza nkoreshe ingufu zange zose, ibyo barimo kuvuga ku ntangiriro ntibazongera kubivuga.”

Shassir ngo n’ubwo azi ko hari abatangiye kumuvuga amagambo mabi ariko ngo we icyo ashyize imbere n’ugukina umupira kandi ngo shampiyona izatangira ameze neza ku buryo azashimisha abafana akanahesha ikipe icyubahiro.

Ati: ” Hari abatangiye kuvuga amagambo mabi ariko nge nshyize umupira imbere mu kazi kange, nkinnye imikino itatu gusa kandi si ubwa mbere nkinnye imikino ikomeye, abavuga ko Shassir babonaga mu ikipe y’igihugu y’u Burundi atari we uyu, ibyo simbibona nk’igitangaza ahubwo bimpa umutima wo gukomeza […] ubu ni bwo ntangiye akazi kandi hari impinduka zigaragara nizeye ko nzatangira shampiyona meze neza cyane”


Shassir mu mugongo wa Manzi Thierry amushimira igitego yaramaze gutsinda

Nahimana Shassir yaje muri Rayon Sports avuye muri Vital’o y’I Burundi, mu mikino itatu amaze gukina muri Rayon Sports yatsinze igitego kimwe.

Muri iyi mikino itatu harimo uwo batsinzwemo na APR ibitego 3 ku busa ari na wo bamwe batangiye gukemanga umusaruro we.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. No sinemeranya nabavuga kwatubeshya uwomwana azabikora ndamuzi cyane kuko champions yo murwanda ntirenze iya Senegal kandi mwabonye kuwo mwana yabananije bishoboka ntaramenyerana nabandi ahubwo azica udukipe mumwitege!¡¡!!!

  2. Chassir Azobikora Gusa Arye Yibukako Tumutegerejeko Vyishi Kandi Mumubwire Ati Sedric, Makenze, Fuadi, Nabandi Baradushimishije None Wewe Uzadushimisha? Tuguteze Amaso Kandi Tukurinyuma Nkabafana Ba Rayon Sports

Tanga Igitekerezo