Kwamamaza

Imikino

Shampiyona yashyizwe mu mibyizi, Week-end iharirwa APR Fc na Rayon Sports Fc

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga Ephraim
Shampiyona  yashyizwe mu mibyizi, Week-end iharirwa APR Fc na Rayon Sports Fc

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza ku munsi wayo wa 17 kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Gashyantare na bukeye bwaho kuwa gatanu, bitewe n’imikino y’amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Amakipe abiri ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ariyo Rayon Sports FC ifite amanota 36 na APR FC ifite amanota 34 nizo zihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika, bituma zitari gukina shampiyona, ariko ntibikuraho ko izakomeza ku munsi wayo wa 17.

Umukino ukomeye uzahuza Marines FC izakira AS Kigali kuri Stade Umuganda kuwa kane.

As Kigali nitsinda uyu mukino izahita ikura APR FC ku mwanya wa kabiri nubwo APR FC izaba igize imikino ibiri y’ibirarane.

As Kigali ishobora gufata umwanya kabiri ikawambura APR FC

As Kigali yateye mpanga Marines FC muri shampiyona y’umwaka ushize bitewe no kudategura ingobyi y’abarwayi (Ambulance) ku kibuga cya Marines byaje no gukurura umwuka mubi no guhangana hagati y’abayobozi b’amakipe yombi.

Undi mukino ukomeye ni uwa Bugesera Fc izakira Police FC.Mu mukino ubanza wa shampiyona wahuje amakipe yombi, Police FC yatsinze Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe, umutoza Mashami Vincent yinubira imisifurire ku gitego cya kabiri ndetse umusifuzi wasifuye uwo mukino aza no guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.


Mashami Vincent (uwa gatatu mu bahagaze uhereye i bumoso) na Seninga Innocent, (uwa kane uhagaze uhereye i bumoso) bagiye guhura baziranye bihagije

Ikindi gikomeza uyu mukino ni uko Bugesera Fc na Police Fc zikurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ndetse n’abatoza bombi bakaba baziranye bihagije mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda.

Gahunda y’imikino ya Shampiyona y’umunsi wa 17 yose izaba saa 15h30
Kuwa kane tariki ya 16 Gasyantare 2017

• Marines Fc vs As Kigali kuri Stade Umuganda
• Pepinieres Fc vs Musanze Fc kuri Stade ya Ruyenzi
• Sunrise Fc vs Kirehe Fc i Nyagatare
• Bugesera Fc vs Police Fc i Bugesera

Kuwa gatanu tariki ya 17 gashyanatre 2017

• Etincelles Fc vs Mukura V.S&L kuri Stade Umuganda
• Amagaju Fc vs Sc Kiyovu kuri Stade ya Nyagisenyi

APR FC izakira Zanaco Fc kuwa Gatandatu taliki ya 18 Gashyantare ishobora kuzatakaza umwanya wa kabiri mu gihe As Kigali na Police FC zatsinda imikino yazo ya shampiyona , naho Rayon Sports Fc izakira Wau Salama ku cyumweru.

IBITEKEREZO

  • SIBOMANA SCHADRACK MURI GISAGARA Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano SHAPIYONA YICICIRO CYAMBERE REYOPORO NA APR BIZAHURA RYAR

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza