Kwamamaza

Imikino

Seninga yeretswe ibyo asabwa mbere yo gukina na Rayon Sports

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Seninga yeretswe ibyo asabwa mbere yo gukina na Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Police FC bwemeje ko icyo busaba umutoza Seninga ari ukugarura umwuka mwiza mu ikipe hanyuma ariko akanagerageza guhuza abakinnyi beza bafite agashaka igikombe kimwe muri bibiri azakinira.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/10/2016 nibwo Police FC itangira shampiyona ikina n’ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

CIP Mayira Jean De Dieu umuvugizi w’ikipe ya Police FC yavuze ko umutoza wabo Seninga Innocent asabwa kugarura umwuka mwiza muri iyi kipe ariko kandi ngo baranamushakaho igikombe kimwe hagati y’icy’Amahoro cyangwa icya shampiyona.

Ati:”Ibyo twamusabye ni nk’ibyo twanamusabye no mu masezerano twagiranye n’ukwitwara neza no gukora cyane kugarura umwuka mwiza mu ikipe hanyuma muri shampiyona n’inkibasanzwe tuba dushaka ibikombe. Ibikombe bikinirwa mu Rwanda murabizi ni ibikombe bibiri natuzaniramo igikombe cyiza muri ibyo ngibyo nta kindi nk’uko n’umutoza twahoranye byagenze bizaba ari byiza.”

CIP Mayira avuga ko ubushobozi babufite kuko abakinnyi bafite ari amakipe makeya abufite ati:” Ubushobozi irabufite kuko n’abakinnyi uhereye ku mukinnyi umwe ku wundi ni abakinnyi beza ngirango mu byukuri sinzi ko hari amakipe menshi aturusha abakinnyi bo kuri urwo rwego. Icyiza rero ni umutoza mwiza hanyuma agahuza abakinnyi bo kuri urwo rwego nta kindi kiba gisigaye.”

Police FC ni imwe mu makipe akoresha amafaranga menshi muri iyi shampiyona, iyi shampiyona igiye gutangira Police FC izakoresha miliyoni 286 z’amafaranga y’u Rwanda(286000000frw). Imikino 2 iheruka guhuza Police FC na Rayon Sports, Police yayitsinzwe yose.

Umukino wo kwishyura muri shampiyona ishize Rayon Sports yatsinze ibitego 3 kuri kimwe, naho mu mikino yari yateguwe na AS Kigali Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza