Savio na Vedaste bafashije u Rwanda gutsinda Maroc

1

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze ikipe ya Maroc ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa kabiri .

Aya Mavubi y’abakiri bato yaramaze iminsi muri Maroc aho yaragiye gukina imikino ya gishuti na bagenzi babo bo muri iki gihugu.
Umukino ubanza Maroc yari yatsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa, umukino wa kabiri u Rwanda rwaje kwigaranzura Maroc ruyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Rutahizamu wa Sunrise Niyibizi Vedaste ndetse na Nshuti Savio Dominique wa Rayon Sports nibo batsindiye u Rwanda ibi bitego. Iyi mikino yari yateguwe na Maroc itumira ibihugu bafitanye umubano birimo Cameroun, Burkina Faso na Palestine ariko byose ntibyaje ahubwo haje u Rwanda gusa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itegerejwe kugaruka I Kigali kuri uyu wa kabiri abakinnyi bagahita basubira mu makipe yabo kwitegura shampiyona izaba muri weekend

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo