Savio Nshuti ashobora kwerekeza muri Rivers United mu minsi micye

1

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Nshuti Dominique Savio yatangiye kwifuzwa n’ikipe ya Rivers United yaraye ibasezereye muri CAF Confederation Cup ndetse umutoza w’iyi kipe amusaba ko yazaza kubakinira.

Umukino waraye uhuje Rayon Sports ari nayo Savio akinira na Rivers United warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ariko Rivers iba ariyo ikomeza mu matsinda ya confederation cup kuko yatsinze umukino ubanza.

Umukinnyi Nshuti Savio Dominique n’ubwo yakinnye ahindurirwa imyanya cyane ariko ari mu bakinnyi ba Rayon Sports basonze Rivers cyane. Ndetse na mbere y’umukino ngo niwe mukinnyi bari bitezeho ko azabagora.

Umukino ukirangira umutoza wa Rivers yahise yegera Savior ngo amubwira ayamagambo nk’uko Savior abivuga ati :”Bari bari kumbwira ko nitwaye neza umutoza wabo yambwiye ko nazerekezayo nibiba ngombwa ariko tuzabanza tuvugane.”

Uretse umutoza kandi n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe yahise yegera Savior amusaba nimero za telephone ngo bazakomeze kunoza uko yakwerekezayo. Savior avuga ko byamunezeza kurenga urwego rwa shampiyona y’u Rwanda ati :”Ni ikipe irimo abantu bakuru bafite uburambe ndumva naho nahigira ibintu byinshi ntabwo ariko nahita mbitekerezaho cyane igihe kiracyahari. Mbyakiriye neza cyane ndishimye kurenga urwego rwo gukina mu Rwanda ni ibintu binshimishije cyane ndumva mbyakiriye neza cyane.”

Uretse Savior Nshuti wabengutswe n’iyi kipe ngo n’umukinnyi wo hagati umurundi Kwizera Pierrot nawe ngo iyi kipe yashimye imikinire ye ndetse ngo nawe ikaba igomba kumutekerezaho ngo aze kuyifasha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umukino urangiye umutoza wa Rivers yavuze ko we ubwe nta nimero ya Savior yajyanye ariko ko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi beza bashobora gufasha ikipe yabo kandi ko bazareba niba ahari abo bakeneye bakabahamagara bakanira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo