Kwamamaza

Imikino

Rwemalika Felicité yashyizwe mu nteko rusange ya komite Mpuzamahanga Olimpike.

Yanditswe

kuya

Rwemalika Felicité yashyizwe mu nteko rusange ya komite Mpuzamahanga Olimpike.

Madamu (Mme) Rwemalika Felicité usanzwe akuriye umupira w’amaguru w’abagore muri Komite nyobozi ya FERWAFA akaba na Visi Perezida wa Komite Olimpike y’u Rwanda, kuri ubu yagiriwe icyizere cyo gushyirwa mu bagize Inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike (IOC).

Perezida wa Komite Mpuzamahanga Olimpike ku Isi Thomas Bach akaba yagiriye iki cyizere Rwemalika cyo guhabwa uyu mwanya nyuma y’uko yari yaranagiriwe icyizere cyo gushyirwa muri kamwe mu tunama twa Komite Mpuzamahanga Olimpike ku Isi.

Rwemalika Felicité akaba yashyizwe mu kanama kitwa "Sport and Active Society Commission" ubundi gashinzwe ubukangurambaga no gufasha ingeri z’abantu zitandukanye mu gukora siporo.

Si ubwa mbere Madamu Rwemalika agiriwe icyizere na Komite Mpuzamhanga Olimpike (IOC) kuko umwaka ushize wa 2016 yaje kumuha igihembo cy’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo “IOC Women and Sports Award for Africa 2016”.

Rwemalika Felicité w’imyaka 58 kandi akaba azwi ku kuba mu mwaka wa 2000 yaraje gushinga ihuriro rya siporo mu bari n’abategarugori mu mujyi wa Kigali, aho yaje kurikoresha azenguruka mu bice byinshi by’igihugu ashishikariza abari n’abategarugori kwitabira umupira w’amaguru binabafasha mu kwiyunga nk’urubyiruko.

Thomas Bach kuri ubu akaba amaze kugeza kuri 38% by’abagore bari muri Komisiyo Mpuzamahanga Olimpe kuva yatorwa, nta kindi gihe byari byarigeze bibaho muri OIC.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza