Rwatubyaye yavuze icyo yatekerezaga asinyira Rayon Sport, n’abamusinyishije ngo bari bafite ubwoba

3

Umukinnyi ukina inyuma mu ikipe ya Rayon Sports yavuze ko yagiye muri Rayon Sports ashaka guhindura amateka agakora ibintu abantu batatekerezaga ko byabaho kandi ngo ku munsi wo gusinya abayobozi ba Rayon Sports bari bafite ubwoba.

Rwatubyaye yavuye muri APR FC ajya muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2016 mu mpeshyi, igurwa rye ajya muri Rayon Sports ava muri APR FC ryavugishije benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kimwe mu byatumye iyi nkuru itangaza benshi ni uko bitari bisanzwe ko umukinnyi ukomeye ava muri APR FC ngo ajye muri Rayon Sports . Iki ngo ni na cyo cyatumye afata icyi cyemezo ngo ahindure amateka nk’uko yabibwiye Radio Rwanda.

Ati : "Ubundi navuga ko kiriya cyemezo nagifashe mu munsi umwe ntabwo nabitekerejeho cyane, ni ikintu nishyizemo ndavuga nti reka nse n’uhindura ibintu, ndavuga nti ibi bintu ntabwo bibaho reka nse n’ubihindura. Naraye mvuganye n’abayobozi ba Rayon Sports icyo gihe na bo bari bankeneye cyane napfuye kubavugisha gusa na bo bahita bajya muri gahunda umunsi ukurikiyeho mu gitondo ni bwo twakoze amasezerano.”

Rwatubyeye yavuze ko mu gihe cyo gusinya abayobozi ba Rayon Sports bari bafite ubwoba bwo kumusinyisha kuko bumvaga bizabakoraho.

Ati :" twahuye mu gitondo nsinya nijoro, twari tukiri kumvikana ariko byari bitaruzuzwa neza ngo nsinye, byari biri gucika ngo agiye gusinya ariko hakazamo ubwoba, hakazamo gutinya, ibintu nk’ibyo nk’ibyo. Ntabwo nagize ubwoba cyane ariko abantu twari turi kumwe baravugaga nyine eeeee umukinnyi arakomeye umukinnyi wa APR turamutwaye, bati bizatugiraho ingaruka ibintu nk’ibyo ng’ibyo ariko bageraho baravuga bati reka dufate risk natwe bajyanye abakinnyi bacu tuguma tuvuga kuri ibyo, ku mafaranga, guhembwa n’ibindi ariko tugera aho turasinya.”

Rwatubyaye avuga ko na we yageze aho akagira ubwoba kuko hari abamubwiraga ko agifite amasezerano ashobora guhagarikwa ariko ngo nyuma yaje kuvumbura ko nta masezerano afite ahita yiyemeza gusinya.

Indi mpamvu yatumye afata iki cyemezo yayisubije agira ati :”Indi mpamvu navuga wenda ni uko abantu bazi ko APR ari yo kipe ifite amikoro, ko abakinnyi bayo babayeho neza. Buri mukinnyi yifuza gukina hariya ariko jye naravuze nti reka ndebe ko ibyo nakoze muri APR FC nabikora no muri Rayon Sports n’ubwo naje kuvunika ariko numvaga nshaka kubikora nkanarenzaho.”

Rwatubyeye yavuze ko atavuye muri APR FC kubera amafaranga ngo kuko APR FC itari yigeze imubwira amafaranga izamuha ngo wenda agereranye n’ayo Rayon Sports yamuhaye. Ikindi yavuze ko muri APR FC atari abangamiwe n’ubwisanzure bucyeya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Imana izagufashe imvune wagize icyire maze ibyo wifuje gukora uzabigereje abarayon turacyagufitiye inyota kdi turizerako uzabikora

Tanga Igitekerezo