Rwatubyaye Abdoul yanyomoje iby’uko atakigiye gukina I Burayi

1

Myugariro wakiniraga ikipe ya APR FC Abdoul Rwatubyaye aravuga ko gahunda ye yo kujya I Burayi igihari kandi ko na Perezida w’ikipe azajyamo agera mu Rwanda kuri uyu wa kane kugira ngo bafate icyemezo cya nyuma.

Uyu musore we na bagenzi be bamaze kubengukwa n’ikipe ya ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia ndetse yiyemeza kubajyana ikabakinisha. Mu minsi ishize bose berekeje muri Kenya gushaka ibyangombwa by’inzira kugira ngo bajye muri iyo kipe.

Ku musore Rwatubyaye Abdoul amakuru yavugaga ko atakigiye kuko yabuze ibyangombwa bitewe n’uko yigeze kutorokera I Burayi bityo iki cyasha kikaba ari cyo cyamwimishije ibyangombwa byo kugenda bikaba bizarangira atajyanye na bagenzi be.

Uyu musore ariko we aravuga ko ibyo kujya I Burayi bigihari kuko kuri uyu wakane Perezida w’ikipe azajyamo azaza mu Rwanda kugira ngo bafate umwanzuro wa nyuma.

Mu kiganiro yagiranye na Isango yagize ati:” Ejo Perezida azagera hano ni ho tuzafata umwanzuro wa nyuma. Hari n’abayobozi bari kubimfashamo ndabashimira cyane uburyo bari kunyitangira. Navuga y’uko wenda iyo gahunda yo kugenda irahari kandi ndumva ntakirahindukaho kinini”

Uyu musore yatorokeye mu Bufaransa mu mwaka wa 2013 ubwo ikipe y’u Rwanda y’abakiri bato yajyaga gukina imikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa(Jeux de la Francophonie).

Rwatubyaye avuga ko impamvu yatorotse ari uko yari akiri umwana akemera gushukwa ariko ngo nyuma yaje gusanga agomba kugaruka mu Rwanda agakorera igihugu cye.

Gusa ubwo yatorokaga, ibyangombwa by’inzira bye byaje gushyikirizwa polisi ya hariya ku mugabane w’Uburayi atangira gushakishwa nyuma aza gufatwa ahita agarurwa mu Rwanda.

Niba bikunze uyu musore akabona ibyangombwa we na bagenzi be Iranzi Jean Claude bakinanaga muri APR FC, Ombalenga Fitina wakiniraga Kiyovu Sports ndetse na Kalisa Rachid wakiniraga Police FC bazerekeza muri iki gihugu mu mpera z’iki cyumweru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo