Rwatubyaye Abdoul yamaze kubona ibyangombwa bimwerera gukinira Rayon Sports Fc

1

Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports Fc Gakwaya Olivier yatangaje ko ikipe ya APR FC yamaze gutanga urwandiko (Release Letter) rurekura umukinnyi Rwatubyaye Abdoul .

Gakwaya Olivier avuga ko iki ari cyo bari barindiriye kuko ari cyo basabwe na FERWAFA kugirango imukorere ikarita (Licence) ya Rayon Sports Fc.

Ati “ ubu APR FC imaze kumpa Release Letter, ngiye kuri FERWAFA gufata Licence”.

Urwandiko rwemerera Rwatubyaye Abdoul gusohoka muri APR FC

Rayon Sports Fc igomba guha APR FC amafaranga 500.000 ateganywa n’amategeko ku ikipe yareze umukinnyi, ndetse ngo nta kindi bigeze batanga.

Ibi bibaye nyuma y’amasaha makeya Kalisa Adolphe Camarade, Umunyamabanga wa APR FC atangaje ko hazabanza hakubahirizwa ibisabwa byose, ndetse ko ibyo kuvuga ngo bazakira indezo gusa atari ukuri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo