Rusizi: Hari imyiteguro yihariye kuko biteze abanye Kongo bazabona Tour du Rwanda bwa mbere

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bwemeje ko irushanwa rya Tour du Rwanda uyu mwaka rizagera no hakurya y’ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka Karere buremeza ko bagiye kwitegura byihariye kwakira abashyitsi barimo n’abanye Kongo biteze ko bashobora kuba benshi.

Tariki ya 16 Ugushyingo 2016, ni bwo abanyarusizi bazabona abakinnyi b’amagare muri Tour du Rwanda bwa mbere, uzaba ari umunsi wa 3 wayo ubwo abakinnyi bazava i Karongi berekeza i Rusizi. Bukeye bwaho bazahagurukira aha i Rusizi berekeza Huye.

Kuba ari inshuro ya mbere Tour du Rwanda izaba igeze i Rusizi kuva yatangira gukinwa, Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko ari ibintu by’agaciro kuri aka karere.

Harerimana Frederick umuyobozi w’aka Karere mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw yabishimangiye agira ati:” Ni iby’agaciro gakomeye kuba tugiye kwakira irushanwa rikomeye mu gihugu bwa mbere natwe icyo tugiye gukora ni ugukangurira abaturage no kwitegura neza umutekano kandi ni inkuru yadushimishije”

Uyu muyobozi avuga ko basaba abaturage kwitegura neza kwakira abantu benshi barimo n’abaturanyi babanye Kongo bavuga ko biteze kuzaza ari benshi

Kuri iyi ngingo, Meya Harerimana yagize ati: ”Icyo tubasaba ni ukwitegura abashyitsi mu mutwe no mu bikorwa harimo kongera ibikorwa no kunoza serivise zabo cyane cyane ko twebwe ari n’akarere gatuye ku mupaka ushobora gusanga abakongomani bazaza kureba iryo rushanwa ari benshi bagomba rero kwitegura kwakira abantu benshi no kunoza serivise bazabaha”

Kuba biteze kwakira abanye Kongo benshi, uyu muyobozi avuga ko ari na yo mpamvu bafite imyiteguro yihariye ati:”Ibyo ngibyo turabyiteze kuko kuba dutuye ku mupaka ibyo ngibyo tugomba kubizirikana umunsi ku munsi ni yo mpamvu imyiteguro yose igomba kuba iy’umwihariko”

Tour tu Rwanda ya 2016 izatangira tariki ya 13 Ugushyingo, ikazaba ari ku nshuro ya munani ibaye kuva yagirwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2009

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo