Kwamamaza

Imikino

Ronaldo yahishuye iby’ijoro ridasanzwe ryamuhuje na Ferguson rigahindura ubuzima bwe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ronaldo yahishuye iby’ijoro ridasanzwe ryamuhuje na Ferguson rigahindura ubuzima bwe

Nyuma yo gusinya amasezerano yo guhembwa akayabo mu myaka itanu muri Real Madrid, Cristiano Ronaldo yavuze ko intandaro yabyo ari ijoro ridasanzwe ryamuhuje n’uwahoze amutoza Alex Ferguson.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Cristiano Ronaldo yongereye amasezerano y’imyaka 5 akinira Real Madrid aho azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi mirongo itandatu na bitanu by’amapawundi ( £365,000).

Aka kayabo kamugira umukinnyi uhembwa neza ku Isi aho agihanganye na mukeba we Lionel Messi basanzwe bahangana mu kibunga ndetse no mu bihembo.

Intangiriro y’ibi byose Ronaldo avuga ko ari uwahoze atoza ikipe ya Manchester United wamuguze akayimuzanamo amukuye muri Sporting yo mu gihugu cye cy’amavuko cya Portugal.

Ronaldo yashimangiye ko uyu mutoza ariwe wahinduye ubuzima bwe kandi ari we akesha ibyo agezeho byose birimo kuba ariwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku Isi.

Ibi byatumye Ronaldo ashyira hanze uko byari byifashe ubwo yagurwaga na Manchester United hutihuti bihereye ku ijoro ry’akataraboneka ryamuhuje na Ferguson.

Ati "Umukino wa mbere mpura na Manchester United wari umukino udasanzwe ntiyumvishaga ryari ijoro ryiza cyane. Umukino urangiye bamwe mu bakinnyi twakinanaga baramwiye ngo ugiye kujya muri Manchetser kandi byizere Sir Alexis Ferguson ari hariya kandi arashaka kukuvugisha.”

Yongeyeho ati:”Nahise njya mu rwambariro rwa Manchester United, Ferguson anyereka abandi bakinnyi byari ibyishimo cyane kuko nari ntunguwe bikomeye. Alex Ferguson yarambwiye ngo ndagushaka ubu. Ibintu byose byahise byihutishwa mu minsi ibiri yakurikiyeho navuganye n’umutoza ahita anjyana mu Bwongereza hanyuma njya Manchester nsinya amasezerano.”

Tariki ya 6 Kanama mu mwaka wa 2003 nibwo Ronaldo yasinye amasezerano yo gukinira ikipe ya Manchester united ari nawo munsi avuga kowahinduye ubuzima bwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza