Ronaldo yahesheje Real Madrid kugera kuri finale, anandika amateka muri Champions League

Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ikipe ya Real Madrid yari yakiriyemo Atlético Madrid warangiye ibashije gutsinda ibitego 3-0 byose bya Cristiano Ronaldo.

Ni umukino wahuzaga amakipe yo mu mujyi umwe (derby) ukabera ku kibuga cya Santiago Bernabeu cy’ikipe ya Real Madrid yakiraga Atlético Madrid.

Umukino watangiye ubona ko ikipe ya Real Madrid yaje ifite gahunda yo kuwutsinda aho yatangiye yataka mu gihe Atletico Madrid ya Simeone yatangiye yugarira ubona ko yasaga n’iyatinye amayeri ya Real yinjiranye muri uyu mukino.

Bidatinze ku munota wa 10’ nyuma y’uko Real Madrid yakomezaga kotsa igitutu ab’inyuma ba Atlético Madrid Casemiro yaje guhindura umupira awutereka ku mutwe wa Cristiano nawe atazuyaje aba ateretsemo igitego cya mbere cyari n’igitego cya 101 atsinze mu mikino yose ya UCL kuva yatangira kuyikina.

Nyuma y’iki gitego ikipe ya Atlético Madrid yahise ikanguka nayo itangira kuva mu kugarira cyane ishaka igitego aho ku munota wa 17’ ku mupira mwiza Koke yahaye Gameiro asigaranye n’umuzamu Navas wa Real Madrid yananiwe ku mucaho akamukura umupira ku kirenge.Benshi bibajije ko yaba ari penaliti ariko umusifuzi Atkinson w’umwongereza ntiyabiha agaciro.

Amakipe yombi yaje gukomeza gusatiana ari nako ashakisha uko yabona ibitego ariko bikomeza kugorana kuko wabonaga ko yose asa n’ari gufungana, gusa habura umunota 1’ ngo igice cya mbere kirangire myugariro uhagaze neza muri iyi minsi wa Real Madrid Carvajal yaje kuvunika ku mupira yateye ku mutwe azamukanye mu kirere na Kapiteni wa Atlético Madrid Gabi, ahita asimburwa na Nacho.

Aya makipe yombi byaje kurangira igice cya mbere Real Madrid ikiyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Atlético Madrid.

Igice cya kabiri cyaje gutangira ubona ko ku ruhande rwa Diego Simeone hari byinshi yahinduye mu mitwe y’abakinnyi, gusa yaje no gutangira gukora impinduka asimbuza bamwe mu bakinnyi ubwo Torres yinjira ga asimbuye Gameiro ku munota wa 57’ ahita aninjizamo Gaitan mu mwanya wa Niguez ariko n’ubundi Real Madrid ikomeza kumurusha.

Ku munota wa 73’ ku ikosa rya myugariro Luiz wa Atlético wananiwe gutera umupira wari uhinduwe neza na Marcelo, Cristiano ntiyazuyaje kuko yahise awubyaza umusaruro akubita ishoti riremereye umunyezamu Oblak abona umupira winjira mu nshundura.

Ku ruhande rwa Zidane nawe yahise akora impinduka yinjizamo abasore bakiri bato yanatoje mu ikipe y’abana ya Real Madrid aribo Asensio na Vasquez baje guha akazi kanini abinyuma ba Atlético, aho ku munota wa 86’ Vazquez yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina awugarurira Cristiano wari uhagaze neza maze aterekamo igitego cya 3 aba atsinze Hat trick muri uyu mukino ari nako umukino waje kurangira ari ibitego 3-0.

Cristiano Ronaldo akaba yahise agira hat trick ya 42 atsindiye Real Madrid ikaba n’iya 47 muri rusange, kandi akaba yahise anaba umukinnyi wa mbere urengeje ibitego 50 mu mikino ya UEFA aho afite 52, ikindi akaba yongeye gushyiraho akandi gahigo ko kuba amaze kugeza ibitego 103 muri Uefa akaba ariwe ufite byinshi mu mateka y’iri rushanwa.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki ya 10 Gicurasi 2017 ku kibuga cya Atlético Madrid aricyo Vicente Calderón Stadium hamenyekana ikipe yerekeza i Cardiff tariki ya 3 Kamena 2017 ku mukino wa nyuma.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo