Ronaldo yafunguye indi hoteli, anahishura igihe azahagarikira gukina

6

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Real Madrid akaba umunya Portugal Cristiano Ronaldo yafunguye hoteli ye ya kabiri ndetse anemeza ko agifite imyaka 10 yo gukina ruhago.

Cristiano Ronaldo yavuze ko yumva azakina kugeza ku myaka 40.

Uyu mugabo w’imyaka 31 ubu ari mu byishimo by’ibihe byiza yagize mu mwaka w’imikino 205-2016 kuko yatwayemo ibikombe bibiri bikomeye ku mugabane w’u Burayi harimo UEFA Champions League yatwaranye na Real Madrid ndetse na Euro yatwaranye na Portugal.

Ibi kandi binatuma Ronaldo ubu ahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya kane kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Ubwo yafunguraga Hotel ye ya kabiri mu mujyi wa Lisbon, yahise anatangaza ku buzima bwe ubwo azaba atagikina ruhago.

Ronaldo yagize ati "Ubuzima ntibushingiye ku mupira w’amaguru gusa, ariko umupira niyo mpano yanjye ya mbere, ngomba gutangira gutekereza ku hazaza hanjye. Sinsigaranye imyaka myinshi yo gukina ariko ndumva ari nk’icumi cyangwa munsi yayo."

Muri ibi birori byo gufungura hoteli Pestana CR7 Lisboa ya Christiano, yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzagira hotel ye none akaba abigezeho.

Ati "Igihe nari nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzagira hotel yanjye ariko ubu mfite ebyiri kandi nyuzwe n’uko iri mu mujyi wa Lisbon”

Iyi Hotel Ronaldo yafunguwe yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 54 z’amapawundi(£54m).


Hotel Pestana CR7 Lisboa, Ronaldo yafunguye ku mugaragaro ikaba iye ya kabiri

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Satana!!!C R 7 numukinnyi wumuhanga,kandi akora ibikorwa byiza,bifasha abantu,kuko hazakoramo abakozibenshi,niterambere azana kubaturage b`isi. ok.

  2. Nukur uyumuhingu ari kumwany kwer non kuberik afise amafaranga nkayo yose gus nivyo arakunzwe gose ntiyoreka kuyaronka naje ndamukunda kwer nivyiza nimba afasha nipfuvyi ncanke abagowe kugira ategura ijuru naryo kuk iryo kwisi ryo ararifise pe

Tanga Igitekerezo