Christiano yaciye agahigo kaherukaga kubaho mu 1990

Hari ubwo Christiano arengwa n’ibyishimo agashishimura imyenda yambaye

Umukinnyi w’umunya Portigal Christiano Ronaldo yaje ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bakinira amakipe binjije amafaranga menshi ku Isi muri uyu mwaka, aka gahigo akambuye Michael Jordan na we wari ufite agahigo k’umukinnyi wayoboye abandi kwinjiza amadorali menshi mu mwaka umwe mu bakinnyi bakina umukino usaba gukina nk’ikipe adakina wenyine.

Forbes Maganize yerekanye ko uyu musore ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye ari we winjije amafaranga menshi mu bakinnyi bakina imikino yose ibaho ku Isi.

Uyu mukinnyi ngo yinjije miliyoni 88 z’amadorali ya Amerika mu mwaka.

Ronaldo abaye umukinnyi wa kabiri ku Isi uyoboye urutonde rw’abakinnyi bakina imikino yose ku Isi kwinjiza amafaranga menshi nyamara adakina wenyina akina nk’ikipe.

Aka gahigo kaherukaga gukorwa na Michael Jordan wahoze akina Basket mu 1990

Ubundi uru rutonde rwakunze kuyoborwa n’abakinnyi badakina nk’ikipe bakina ari umwe.

Christiano Ronaldo ubundi ahembwa miliyoni 50 z’amadorali ku mwaka andi akaba yaragiye ayakura mu kwamamaza ndetse no mu duhimbaza musyi.

Ronaldo akurikirwa na mugenzi we basanzwe bahanganye buri mwaka Lionel Messi, uyu we yinjije miliyoni 81.4 z’amadorali ya Amerika.

Messi yinjije miliyoni 28 z’amadorali zivuye mu baterankunga no m’uduhimbaza musyi, izi zikaba ziza ziyongera ku mushahara ahembwa n’ikipe ye ya Barcelona.

LeBron James ukina Basket muri NBA ni we uza ku mwanya wa 3 yinjije miliyoni 77.2 z’amadorali ya Amerika. James akurikirwa na Roger Federer ukina umukino Tennis we yinjije miliyoni 67.8 z’amadorali ya Amerika akaba ari we mu kinnyi wa tennis wahize bagenzi be.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo