Ronaldo ni umukinnyi udasanzwe ariko Messi we ntagereranyika-Xavi

9

Umunya-Espagne wahoze akinira FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne Xavi Hernandez, yavuze ko umuntu wese ukunda umupira w’amaguru abona ko Ronaldo ari umukinnyi udasanzwe ariko ko atagereranywa na Messi.

Xavi wakinanye igihe kinini na Messi yabajijwe na radiyo Cadena SER icyo avuga ku kuba Ronaldo yaratwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi maze avuga ko ari umukinnyi mwiza mu gihe cye.

Ati "Ronaldo ni umukinnyi mwiza mu gihe cye ariko ikibazo ni uko haba hari undi mukinnyi wakunzwe n’abantu ariko atari mwiza mu mateka”

Abajijwe uko yamugereranya na Messi bahora bahanganye, Xavi yavuze ko iryo gereranya ridashoboka.

Ati "Ranaldo ni umukinnyi mwiza bidasanzwe ariko kumugereranya na Messi kuri njyewe no ku wundi muntu wese ukunda umupira w’amaguru , ntibagereranyika. Messi azaba umukinnyi wa mbere ku Isi kugeza igihe abishakiye. Ari hejuru ya buri muntu wese kandi ni uwa mbere ku Isi cyeretse ku mufana wa Real Madrid”

Xavi wabaye kapitene wa FC Barcelona ubu akina mu gihugu cya Quatar aho amaze imyaka ibiri akina kuva yava muri FC Barcelona.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Andika Igitekerezo Hano Xavi Sorry Cyane Ntanuwoharira Ivyo Wavuze Kuko Nivyo Ukunda gusa Ronaldo Ntawokwigereranya Nawe Kandi Nawe Urabizi Uko Yabariza

  2. xavi yavuze ukuri naho MWe murabafana eregatudakoresheje ama sentiment ntabwo Ronald yojaimbereya mess messy numwami wumupira wamaguru kurwego rwisiyose mureke amagambo menshiiii

  3. messi niwe mukinnyi wambere kwisi... kandi ninawe uzahoraho... utamwemera numufana wa real madrid wenyine... naho abandi bose bemeza ko messi aruwibihe byose muri football

  4. Number one ni Yesu abo naba star bisi bafisigihe ariko Yesu numu star ibihe byose nanje ndafana ariko Yesu number one abubarushanirwa ibishira ariko mufane Yesu atazibagirana ingoma yiwe nibihe byose kandi yamazinda burigihe

  5. Ibyuvuze nukuri ntakindi yavuga ahubwo nuko yibeshya agatekerereza abantu we kubwe Niko abibona arko siko abakunda Bose umupira wamaguru babibona

Tanga Igitekerezo