Rio 2016: Byari ibirori by’akataraboneka ubwo hatangizwaga imikino ya Olempike [Mu mafoto]

1

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016, nibwo ibirori byo gufungura ku mugaragaro imikino olempike ya 2016, izwi nka Jeux Olympiques cyangwa Olypmpic Games mu ndimi z’amahanga, iyi iri kuba ku nshuro ya 31 mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil.

Mu itangizwa ry’iyi mikino byari byitezwe ko Pele ariwe wagombaga gucana urumuri rw’iyi mikino olempike kuri stade Maracana gusa yaje gutangaza ko atameze neza kubera ubuzima bwe, maze bikorwa na Vanderlei De Lima wigaragaje mu gusiganwa ku maguru mu mikino nk’iyi yabereye Athen mu Bugereki mu 2004.

Iyi mikino yatangiye kubera i Rio de Janeiro kuwa Kane, izasozwa tariki ya 21 uku kwezi, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 7 barimo; Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare mu nzira isanzwe (Road race) wanarangaje imbere abahagarariye u Rwanda muri iyi mikino aho yari atwaye ibendera ry’igihugu..

Abandi barimo Nathan Byukusenge na we usiganwa ku magare ariko mu misozi (Mountain Bike), mu gusiganwa ku maguru u Rwanda rufitemo abakinnyi 3, barimo Uwiragiye Ambroise na Mukasakindi Claudette basiganwa muri Marathon mu gihe Nyirarukundo Salomé asiganwa muri metero ibihumbi 10,000.

Naho mu koga harimo; Umurungi Johanna muri metero 100 mu byitwa Butterfly na Imaniraguha Eloi muri metero 50 mu byitwa Freestyle.

Muri Jeux Paralympiques – Rio 2016 u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino 2, aho muri Sitting Volleyball, ruzahagararirwa n’ikipe y’igihugu y’abagore mu gihe gusiganwa ku maguru harimo; Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 1.500 ndetse na Ndayisenga Jean Claude, usiganwa muri metero 100 na metero 400.

Abanya- Brezil barenga ibihumbi 60,000 nibo bari bitabiriye uyu muhango, aho ibendera ry’igihugu cyabo ryari ritwawe na Yane Marques wabonye umudali wa bronze mu mikino ya 2012 yabereye i Londres mu Bwongereza.


Vanderlei De Lima wacanye urumuri rw’imikino ya Olempiki


Abayobozi batandukanye ba komite Olempike y’u rwanda i Rio


Aba ni abakinnyi bahagarariye igihugu cya Kenya muri iyi mikino


Abahagarariye Afurika y’Epfo bashimishije abari bitabiriye uyu muhango ubwo binjiraga

Pita Nikolas Aufatofua uzwi cyane mu mukino wa Taekondo niwe wari utwaye ibendera


Nyuma y’amasaha atatu ibirori bitangiye nibwo ikipe ya Brezil yakiriye iyi mikino yatangiye kwiyerekana


Byari biryoheye amaso


Urumuri rw’imikino ya Olempike 2016

Ibirori byaranzwe n’imbyino zitandukanye zigaragaza imico y’ibihugu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ese iyi nkuru sinayisomye kuri ruhago namwe muraterura twabemerafga? nta banyamakuru mukigira?

Tanga Igitekerezo