Real Madrid na Atretico Madrid zacakiraniye muri 1/2 cya Champions League

Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iburayi (UEFA Champions league) hamaze kumenyekana uko amakipe azahura mu mikino ya 1/2 cy’irangiza.

Kuri iki gicamunsi tariki ya 21 Mata 2017 ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’iburayi (UEFA) giherereye mu Busuwisi nibwo amakipe yakomeje muri 1/2 cya Champions league amaze kumenya uko azahura.

Real Madrid nyuma yo gusezerera Bayern Munich mu buryo butoroshye muri 1/4 ikaba imaze gutombora Atretico Madrid batuye mu mujyi umwe, aya makipe akaba ari ku nshuro ya gatatu mu myaka ine (4) yikurikiranya ahurira muri iyi mikino ya Champions league.

Ku rundi ruhande ikipe ya Juventus nyuma yo gusezerera igihangange Barcelona muri 1/4 , yatomboye Monaco nyuma yahigitse Borussia Dortmund.

Iyi mikino ya 1/2 ikaba iteganyijwe kuzaba hagati y’itariki 2-3 Gicurasi 2017 naho imikino yo kwishyura ikazaba ku itariki ya 9-10 Gicurasi 2017.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions league 2016-2017 uteganyijwe kuzaba tariki ya 03 Kamena 2017 kuri National Stadium of Wales, Cardiff.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo