Rayon Sports yihanije Police FC iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro iyibatije Tarisisi

1

Ikipe ya Rayon Sports igeze muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera ikipe ya Police FC muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 6-1. Rayon Sports ikaba izahura na Espoir nyuma yo gusezerera Marines

Wari umukino wo kwushyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yakiriye ikipe ya Police FC maze umukino urangira ikipe ya itsinze 4-1 ni mu gihe mu mukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Police FC 2-0. Bivuze ko iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yarushije ikipe ya Police FC doreko igice cya mbere cyarangiye igitsinze ibitego 2-1 harimo icya Savio cyo ku munota wa 10 ndetse nicyo Mwungeri Patrick yitsinze kuri coup-franc yari itewe na Djabel ku munota wa 36, igitego kimwe rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 45.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Rayon Sports iri hejuru cyane, yasatiraga cyane byaje no gutuma Nahimana Shassir atsinda igitego cya gatatu, iyi kipe yakomeje gusatira cyane ikipe ya Police FC byatumye Nahimana Shassir ashyiramo ikindi gitego cya 4 maze umukino urangira ari 4-1, bivuze ko mu mikino yombi ari ibitego 6-1.
Bivuze ko iyi kipe izahura na Espoir muri ½, ni nyuma y’uko Espoir yanganyije na Marines 0-0, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1 ariko ikipe ya Espoir iba ari yo ikomeza kuko yatsinze igitego cyo hanze.

Indi mikino yo kwishyura ya 1/4 iteganyijwe ku munsi w’ejo, APR FC izaba yakira Bugesera na ho AS Kigali yakire Amagaju.

11 ba Police babanjemo: Nzarora Marcel, Twagizimana Fabrice, Mpozembizi Mohammed, Ndikukazi, Muvandimwe JMV, Medi, Mirafa, Eric, Imurora Japhet, Danny Usengimana, Songa

11 ba Rayon Sports babanjemo: Bashunga, Thierry, Fiston, Mugabo Gabriel, Meya, Pierrot, Kevin Muhire, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio, Nova na Nahimana Shassir

Shassir na Twagizimana Fabrice) bahanganiye umupira


Savio(27) umwe mu basore bazonze ikipe ya Police FC

Djabel yumva inama z’umutoza we Masudi Djuma


Abafana ba Police FC bari bahabayeeeeeeeeeeeeeeeee

Gikundiro forever yafannye iminota 90 yose
Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo