Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports yategeye abafana bayo amaboko ku mukino ubahuza na Kiyovu Sports

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports  yategeye abafana bayo amaboko ku mukino ubahuza na Kiyovu Sports

Shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Kiyovu Sports yahoze ari umukeba wayo ukomeye mu myaka yashize. Ni umukino ugiye kuba ibikombe bikinirwa mu Rwanda byaramaze kubona benebyo , Rayon Sports ariko yasabye abafana kuza ari benshi ngo haboneke amafaranga yo kugumana abakinnyi bashaka kugenda nka Pierrot na Emmanuel.

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali I Nyamamirambo ku isaha ya saa cyenda n’igice, ni umwe mu mikino y’ibirarane ikipe ya Rayon Sports yarifite nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga amahirwe yo gutwara igikombe agahita ayoyoka burundu

Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe yahoze ari abakeba bakomeye ariko ngo Rayon Sports iwakira irawukoresha nk’iturufu yo kugumana bamwe mu bakinnyi bakomeye bashobora kwigendera kuko barangije amasezerano nka Kwizera Pierro na Immanishimwe Emmanuel.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwasabye abakunzi b’iyi kipe yigamba guhiga izindi mu bafana ko baza ari benshi kugirango amafaranga aza kuva kuri uyu mukino bazayakoreshe bongerera amasezerano aba bakinnyi bafashije cyane iyi kipe muri uyu mwaka.

Aba bafana kandi ntibahamagarirwa kuzana amafaranga yo guha Pierrot gusa kuko banasabwa kuza gusezera rutahizamu w’umunya Mali Ismailla Diarra wabafashije kwegukana igikombe cy’Amahoro kuko we byarangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Leopard yo muri Kenya.

N’ubwo aya makipe yombi aza kuba akina asa n’adafite ikinini arwanira ariko kuko ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda byamaze kubona benebyo. Uyu mukino kwinjira amafaranga make araza kuba ari ibihumbi 2(2000frw) ahasanzwe , ahatwikiriye ni ibihumbi 3(3000frw) naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 5(5000frw).

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 57 naho Kiyovu baza gukina iri ku mwanya wa 6 n’amanota 45.

Indi mikino iza kuba uyu munsi ikipe ya Police FC irakira Marines FC naho Etincelles yo irakira Bugesera FC

IBITEKEREZO

  • ROSE Yanditse:

    none se zatsindanye gute? ?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza