Rayon Sports yakirijwe urugwiro i Nyagatare- AMAFOTO

9

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016 Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Nyagatare aho igomba gukina umukino ukomeye na Sunrize. Ikigerayo yakirijwe amashyi n’ indirimbo zisingiza abakinnyi bayo.

Ku isaha ya saa tatu nibwo Rayon Sports yahagurutse i Kigali. Ikigera mu mujyi wa Nyagatere yasanganiwe n’abamotari n’abafana bayiherekeje kugeza igeze aho icumbika.

Abakinnyi bayo barimo Nshuti Dominique Savio, Kwizera Pierrot ndetse na Camara baririmbwaga n’abafana bari baje kubakira.

Ubwo yageraga ku kibuga gukora imyitozo iyi kipe ikunze kwiyita ko ariyo ikunzwe cyane nabwo yakirijwe amashyi n’abafana benshi bari baje kuyireba n’ubwo yahuriye mu kibuga na Sunrise bazakina bose bagakorera imyitozo ku kibuga kimwe.

Nshimiyimana Maurice, umutoza wungirije wa Rayon Sports bakirangiza imyitozo yabwiye Makuruki.rw ko biteguye intsinzi kandi ariryo sezerano bahaye abakunzi babo.

Ati:” abafana bacu nk’ibisanzwe twebwe turi ikipe ihora ishaka amanota kandi n’ubu nicyo twasezeranya abafana, kandi Rayon Sports iteka ihora ishaka amanota. Dukina dushaka igikombe.”

Ikibuga cya Sunrise kizakinirwaho umukino nta katsi karangwaho ni ibitaka gusa, ibyo abafana ba Rayon Sports bavuga ko bishobora gukora ku ikipe yabo. Icyakora umutoza wungirije we siko abibona.

Ati :” Ikibuga si kibi cyane ukurikije ibindi byo mu ntara iki si kibi cyane, usibye ko ubona ko imvura iguye gishobora kunyerera.”

Ku ruhande rwa Sunrize nayo haba abakinnyi ndetse n’abatoza bemeza ko uyu ari umunsi bagomba kwerekana ubushobozi bw’ikipe yabo batsinda ikipe ya Rayon Sports banakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.

Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice.

Kugeza ubu Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 10 ikazigama ibitego 8 mu gihe Sunrize ari iya kabiri n’amanota 10 nayo ariko yo ikazigamana ibitego 5.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda wari watangiye kuri uyu wa gatanu Kiyovu Sports yakira Musanze ariko umukino uhagarikwa kubera imvura. Ku munota wa 78 nibwo umukino wahagaritswe Kiyovu Sports ifite ibitego 2 kuri kimwe cya Musanze.

Umukino wagombaga kuzahuza ikipe ya APR FC na Kirehe FC wo wasubitswe kuko APR FC yitabiriye irushanwa yatumiwemo muri Congo Brazzaville.

Indi mikino uko iteganyijwe

Kuwa gatandatu tariki ya 19/11/2016

Police Fc vs Mukura VS (Kicukiro, 15:30)
Bugesera vs Marines (Nyamata, 15.30)
Sunrise Fc vs Rayon Sports (Nyagatare, 15.30)

ku cyumweru tariki ya 20/19/2016
APR Fc vs Kirehe Fc ( wasubitswe uzakinwa 12/12/2016)
Etincelles Fc vs Pepiniere Fc (Stade Umuganda, 15:30)
Amagaju Fc vs AS Kigali (Nyamagabe, 15:30)
Gicumbi Fc vs Espoir Fc (Mumena, 15:30)


Rayon Sports mu modoka yerekeza Nyagatare



Bakirijwe urugwiro



Ku myitozo abafana bari benshi baje gufana Rayon Sports



Sunrise nayo yakoraga imyitozo ishyigikiwe nk’ikipe iri mu rugo

Iki nicyo kibuga kizakinirwaho umukino

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

Tanga Igitekerezo