Rayon Sports yaguze Umurundi ufitanye ubushuti bukomeye na Sadio Mane

7

Ikipe ya Rayon Sport yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu ikipe y’igiohugu y’Uburundi Nahimana Shasir uje avuye muri Vitalo.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi yaraye asinye kuri uyu wa gatandatu, ni umukinnyi wo hagati uje gufatanya n’abakinyi nka Pierrot Na Mudheni ndetse na Sefu bakina hagati.

Nahimana akina hagati ariko afasha cyane ab’imbere, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza cyane muri shampiyona y’Uburundi irangiye yanatwawe n’ikipe ye ya Vitalo.

Nahimana ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Uburundi yayinjiyemo mu mwaka wa 2014 ubwo bajyaga gukina imikino ya CHAN yabereye muri Afurika y’epfo kugeza ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe y’Uburundi.

Uyu musore w’imyaka 23 ubusanzwe ni inshuti ikomeye ya Sadio Mane umukinnyi wa Liverpoool bamenyenye ubwo ikipe y’Uburundi yajyaga gukina muri Senegal.

Imyitwarire ya Nahiman Shasir muri uyu mukino yatumye amenyana na Sadio Mane ubushuti butangira ubwo.

Abajijwe uko yakundanye na Sadio Mane, Shasir yagize ati: ”igihe twari turi gukina na Senegal i Dakar, umukino urangiye nagiye gusuhuza Mane kuko najyaga mubona ku mateleviziyo, byari ibintu byiza kuri njye gukinana n’umukinnyi ukomeye wa Southampton, umukinnyi mbona yitanga kenshi mu ikipe ye akayiha intsinzi, rimwe na rimwe agatsinda cyangwa agatanga imipira abandi bagatsinda”


Nahimana Shasir umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Sadio Mane yanze kwemera ko Shasir akina i Burundi kubera ubuhanga yamubonanye nk’uko uyu musore yabibwiye itangazamakuru ati: ” igihe namuramutsaga yambajije aho nkina mubwira ko ari i Burundi ntiyabyemera kubera ukuntu yabonye nitanze cyane muri uwo mukino ahita asaba ko twahana nimero kugirango dukomeze tuge tuganira”

Nahimana avuga ko byatangiye muri iryo joro Mane atangira kumwandikira ubutumwa amubwira ko yamushimye uko yakinnye kandi ko nta gihindutse azamwoherereza ushinzwe gushakira abakinnyi Southampton akazaza kumureba ku mukino wabahuje na Niger ndetse kandi ko hari n’ibindi baganiriye ariko atashatse kuvuga kuko bikiri ibanga.


Ubwo bahanaga nimero yanamuhaye amadorali 200

Ubwo uyu mukino warangiraga aba bakinnyi bombi barimo guhana amanimero, Sadio Mane yahise aha Shasir amadorali 200 yo kwica akanyota. Ngo yaramubwiye ati: ”akira aya madorali wice akanyota hanyuma duhane amanimero”

Sadio Mane ubu asigaye ari umukinnyi wa Liverpool nyuma yo kugurwa avuye muri Southampton, Nahimana Shasir aje muri Rayon Sports asangamo mugenzi we w’Umurundi bakinana mu ikipe y’igihugu Kwizera Pierrot.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Muraho neza
    Ndumva mpise nkunda cyane Saido mane burya ntakintu cyiza nko kwicisha bugufi no kwifuriza abandi kugera kubyiza nkibyo nawe wagezeho.
    Imana imuhe imigisha itagabanyije akomeze gutera imbere muri carriers ye

Tanga Igitekerezo