Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports izahabwa igikombe cyayo ku mukino izakina na AZAM FC

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Rayon Sports izahabwa igikombe cyayo ku mukino izakina na AZAM FC

Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na FERWAFA na AZAM umuterankunga wa shampiyona bemeje ko Rayon Sports izahabwa igikombe nyuma yo gukina umukino wa gishuti na AZAM FC.

Hashize iminsi havugwa amakimbirane hagati ya Rayon Sports na FERWAFA bitewe n’uko Rayon Sports yasabye guhabwa igikombe cya shampiyona yatsindiye ku mukino wayo na APR FC.

FERWAFA ariko yanze iki cyifuzo ibwira Rayon Sports ko izahabwa iki gikombe ku mukino w’umunsi wa nyuma izasuramo Kiyovu Sports.

Ibi ariko Rayon Sports yarabyanze ivuga ko itakwakira igikombe ku birori byateguwe na Kiyovu Sports ndetse ihita ivuga ko izategura umukino wa gishuti ikaba aribwo yakira igikombe.

Iki cyifuza gisa n’icyahawe agaciro kuko inama yahuje FERWAFA, Rayon Sports n’umuterankunga wa shampiyona (AZAM) yarangiye hemejwe ko Rayon Sports izahabwa igikombe ku mukino wa gishuti uteganyijwe mbere y’uko Amavubi ajya muri Centre Afrique.

Uyu mukino uzaba tariki ya 8 Kamena 2017 nk’uko umuvugizi wa FERWAFA Prosper Ruboneaza yabivuze.

Ati : "Mu nama hemejwe ko dufatanya na Rayon sports gushaka umukino wa gicuti. Ntacyo uwo mukino ugomba guhindura kuri gahunda isanzwe ya shampiyona kuko turifuza ko wazakinwa kuwa kane tariki 8 Kamena 2017. Amavubi azaba ari hafi kujya muri Centre Africa, niyo mpamvu hakiri byinshi byo kuganirwaho, nko kumenya niba umutoza w’ikipe y’igihugu ashobora kurekura abakinnyi ba Rayon bakitabira uyu mukino n’ibi birori by’igikombe. Ni ibintu bikigwaho neza.”

AZAM FC ngo ni yo yatumiwe muri uyu mukino bigizwemo uruhare n’umuterankunga wa shampiyona AZAM ari na we nyiri kipe ya AZAM FC.

Biragoye kwemeza niba umutoza Antoine Hey azemera gutanga abakinnyi ba Rayon Sports bari mu ikipe y’igihugu ngo bajye gufatanya na bagenzi babo kwishimira igikombe kuko uyu mukino uzaba habura umunsi umwe ngo ikipe y’u Rwanda Amavubi yerekeze muri Centre Afrique gukina n’ikipe y’iki gihugu ari naryo hurizo FERWAFA ifite ubungubu.

Rayon Sports na AZAM FC zaherukaga guhura mu mwaka wa 2014 muri CECAFA yari yabereye mu Rwanda amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

IBITEKEREZO

 • Ndori Yanditse:

  Iyo nama se kuki batabajije umutoza niba azarekura abo bakinnyi ba rayon ngo atange igisubizo hakiri kare. Azibeshye abimane ajye akina state yambaye ubusa!

 • Ndori Yanditse:

  Iyo nama se kuki batabajije umutoza niba azarekura abo bakinnyi ba rayon ngo atange igisubizo hakiri kare. Azibeshye abimane ajye akina state yambaye ubusa!

 • Muganazi Yanditse:

  Oohh Rayon, wanna baby babyanze dore ko wagira ngo yabamereye ho..

 • Rehema Yanditse:

  Rayon Sport muri abantu babagabo natwe twishimiye ko muzahabwa igikombe ku mukino wa gicuti wa Azam

 • Rehema Yanditse:

  Rayon Sport muri abantu babagabo natwe twishimiye ko muzahabwa igikombe ku mukino wa gicuti wa Azam

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza