Rayon Sports itwaye APR FC igikombe cy’Amahoro, ikuraho n’amateka mabi yari iyifiteho

14

Umukino w’igikombe cy’Amahoro urangiye igitego kimwe rukumbi cya Ismaila Diarra gifashishe ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe mukeba wa yo APR FC , maze amateka mabi yari ifite ku ikipe ya APR FC abaye kera habayeho.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016, hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro aho ikipe ya APR FC yakinaga na Rayon Sports maze igitego kimwe rukumbi cya Diarra cyabonetse ku munota wa 92 gihesha igikombe Rayon Sport, ihita inahanagura amateka mabi Rayon Sports yarifite kuri APR FC, kuko nta na rimwe ikipe ya Rayon Sports yari yagatsinze APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, APR FC ikaba yari imaze kuyitsinda inshuro 3 zose ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:30’ hano I Kigali , akaba ari umukino waranzwe n’ishyaka n’amahane cyane haba mu kibuga mu bakinnyi ubwabo ndetse no hejuru mu bafana ntibyari byoroshye.

Ni umukino waranzwe no gushyuha mu mutwe kw’abakinnyi ku mpande zombi umukinnyi Emery Bayisenge nyuma y’iminota 26 gusa yahise akurwa mu kibuga asimbuwe nyuma yo gukora amakosa 2 ariko umusifuzi Louis ntiyamuha ikarita y’umutuku umutoza ahita amukura mu kibuga hutihuti


Warumupira w’ingufu n’ishyaka ku mpande zombi

Abakinnyi nka Iranzi Jean Claude wa APR FC nawe yagaragaweho n’amakosa menshi, Diarra Ismaila wa Rayon Sports nawe yakunze gushyamirana n’abakinnyi ba APR FC, hejuru muri stade ntibyari byoroshye kuko abafana ba APR FC bakozanyanijeho na ba Rayon Sports.

Ni umukino waranzwe no gukanirana cyane ku mpande zombi, buri ruhande rwirinda kuba rwakora ikosa ngo rutaza kubyicuza nyuma, gusa ikipe ya Rayon Sports wabonaga irusha ikipe ya APR FC kuko ni nayo yahushije amahirwe menshi.

Umukino wakomeje utyo kugeza aho iminota 90 irangiye umusifuzi akerekana iminota 4 yinyongera benshi muri stade bari bamaze kwizera ko amakipe yombi ari bujye mu minota yinyongera, ariko burya koko umunyarwanda yabivuze ukuri ko amaherezo y’inzira ari mu nzu, mu mupira wa maguru ho bavuga ko ntakosa nta gitego, ku ikosa ryokozwe na Rwatubyaye Abdul utari warebye neza uko barutahizamu ba Rayon Sports bahagaze yatanze umupira nabi ufata na Kwizera Pierro ashota umunyezamu Kwizera Olivier wari wagiye yigaragaza akuramo ibitego byabazwe, kuri iyi nshuro n’ubundi umupira yawukuyemo ariko usanga Diarra ahagaze wenyine, ahita ashyira umupira mu rushundura nta kindi Kwizera yari gukora kitari kujya gutoragurayo umupira.


Ni umukino waranzwe n’amahane cyane ku ruhande rw’abakinnyi ba APR FC

Rayon Sports itwaye igikombe yigaranzura APR FC yari yaramaze kwandika amateka ko Rayon Sports itayitsindira ku mukino wa nyuma nikoko ubu na byo bihindutse amateka.

Twabibutsa ko uyu mukino wari wabanjirijwe n’uw’umwanya wa gatatu aho wegukanywe na AS Kigali itsinze Espoir igitego 1-0.

Rayon Sports itwaye igikombe cy’Amahoro irahabwa amafaranga y’u Rwanda miliyon 8, mu gihe APR FC ya kabiri iribuhabwe miliyoni 4 naho AS Kigali yegukanye umwanya wa 3 irahabwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500.


Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bishimira igitego cya Diarra cyo ku munota wa 92


Rayon Sports yahise yegukana igikombe cy’Amahoro


Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports yishimiye ko atwaranye nayo igikombe cy’Amahoro nk’uko yanabikoze ari umukinnyi

Kanfir umutoza wa APR hamwe n’umwungiriza we Rubona babuze amahirwe yo gutwara igikombe bashobora guhita bakurwa kubutoza bwa APR FC


Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi


APR FC yatwaye umwanya wa kabiri ihabwa umudari

AS Kigali yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa umudari wayigenewe

Amafoto: Alexis Musabirema

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 14

  1. NJENDI UMUFANA WA RAYONI SPORT NISHIMIYE IGIKOMBECYOTWATWAYE NDASUHUZA INSHUTIYANJE RUHIGIRA ENOKI WAMUKARERE BURERA UMURENGE KIVUYE AKAGARI MURWA UMUDUGUDU VUMAGE YARI BIZIMANA UGANDA FORT PORTAL

  2. 1 | 2

Tanga Igitekerezo