Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports itsinze Bugesera ikomeza umuhigo wo kutinjizwa igitego

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports itsinze Bugesera ikomeza umuhigo wo kutinjizwa igitego

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Bugesera FC urangiye kutsinzi ya Rayon Sports y’igitego kimwe ku busa biyihesha gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 16.

Igice cya mbere ikipe ya Rayon Sports yari yagerageje gusatira cyane Bugesera FC ariko ikarinda izamu ryayo neza ari nako igerageza nayo igasatira, Rayon Sports kandi yavunikishije myugariro Manzi Thierry ku munota wa kane gusa ahita asimbuzwa Ange Mutsinzi. Igice cya kabiri nabwo Bugesera yakome kurinda neza izamu ryayo.

Abakinnyi nka Mousa Camara, Kwizera Pierrot, Nshuti Savio na Manishimwe Djabel bakomeje gusatira cyane izamu rya Bugesera ariko amahirwe yo kubona igitego akomeza kubura. Bugesara FC nayo ariko yihagararagaho igasatira binyuze ku bakinnyi nka Iradukunda Bertrand na Bienvenue Mugenzi bombi bavuye muri APR FC ibirukanye.

Ku munota wa 78 nibwo Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cyatumwe Rayon Sports ikomeza kwanikira izindi inakomeza gushyiraho agahigo ko kutinjizwa igitego, ni igitego yatsinze n’umutwe kuri koruneri yaritewe na Nshuti Savio.
Bugesera ikimara gutsindwa igitego yagerageje kotsa igitutu Rayon Sports ngo yishyure igitego ariko ntibyayikundira umukino urangira ku ntsinzi ya Rayon Sports.


Sufu atsinda igitego n’umutwe

Iki gitego cyatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora izindi ubu ikaba yagize amanota 16 si ukuyobora urutonde gusa ahubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakomeje gushyiraho agahigo ko kutinjizwa igitego kuva shampiyona yatangira mu mikino 6 imaze gukina.


Djabel yahise aheka Sefu wari ubahesheje intsinzi


Abakinnyi ba Rayon Sports bari bakomeje kugora Bugesera FC

Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports yongeye gushimangira ko ashaka igikombe


Irambona Eric myugariro wa Rayon Sports ahanganye n’umukinnyi wa Bugesera FC


Iradukunda Bertrand wavuye muri APR FC yagoye cyane ikipe ya Rayon Sports.

IBITEKEREZO

  • naom Yanditse:

    kbx turazi guhana nizi kipe tuzazikubita oye!! oye!!! reyon

  • Mwiseneza Yanditse:

    Oye Oye Oye Rayon Tugombakubemeza

  • Shumbusho Yanditse:

    Rwatubyaye rero ngo yaraduhimye ubu se ko nta gitego turatsindwa.Nashaka azajye Malawi Rayon izahora ari Rayon.

  • Telesphore Yanditse:

    Gikundiro izakomeza ibikore!! Igikombe ni icyayo.Rayon sport ahooooooo!!!!!

  • nsabyumukiza justin Yanditse:

    yesi oke oke bye bye gukubiata gukata gucenga gushota kunyagira guhonda kwica udukipe nicyo aba rayon sports twiyemeje gusa ndasabango naka gakipe kandi tuzahure mwirebere ukuntu tugakoza isoni aba rayon sportr ubu turaribwaribwa abafana bacu nimukomeze mwishime mufata nakantu gakegake mubobeza umuhogo nibyishimo byishi

  • nsabyumukiza justin Yanditse:

    yesi oke oke bye bye gukubita gukata gucenga gushota kunyagira guhonda kwica udukipe nicyo aba rayon sports twiyemeje

  • Jado Yanditse:

    Oyeee Gikundiro Komezutsinde

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza