Rayon Sports itsinze AS Kigali ku mukino wo gutangiza umushinga wabo

2

Umukino wa gishuti wahuzaga Rayon Sports na AS Kigali urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports n’ibitego 2 ku busa, uyu wari umukino wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kubarura abakunzi ba Rayon Sports.

Ibitego byombi bya Rayon Sports byatsinzwe na rutahizamu Mousa Camara . igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 16 nyuma y’amakosa y’umunyezamu Ndoli na bamyugariro be basiganiye umupira basanga Camara arahari ahira awubatwara atsinda igitego.

Igitego cya kabiri yagitsinze ku munota wa 39 kuri penaliti nyuma y’uko myugariro Kodo akoze umupira n’ukuboko. Mousa Camara nyuma y’iminota mike atsinze igitego yaje no guhita avunika asimburwa na Romami Frank.


Camara yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti

Igice cya kabiri cy’umukino abatoza bose magerageje gukora impinduka barasimbuza ariko ntacyo byahinduye umukino warangiye ku ntsinzi y’ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali.

Uyu mukino wari mu rwego rwo gutangiza umushinga wo kubarura amakunzi ba Rayon Sports kugirango batangire kuyitera inkunga. Ni umushinga uzakorwa na kampani ya TIT Afurika kwiyandikisha ni ugukoresha telephone ukanda *699# ukiyandikisha ukanatera inkunda Rayon Sports.


Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bagoye cyane AS Kigali


Camara yaje yirukana na Kodo ahita anyerera ku cyuma ahita avunika.


Visi perezida Rayon Sports FC Martin na muganga wayo bita kuri Camara nyuma yo kuvunika.


Abahanzi baririmbiye abitabiriye uyu mukino babakangurira kwiyandikisha bagatera inkunga ikipe yabo.

Irambona Eric myugariro wa Rayon Sports ahanganye na Tumaine wa AS Kigali

Rwigema Yve yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Andika Igitekerezo Hano Nibyiza,cyane Reo cipor turayikunda,kandituzayitera inkunga,Champion nigikombe cyamahoro turagishaka,mamabokoyacu,naho Igikona cyiza kubitw,abafana ba Reyo

Tanga Igitekerezo