Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports yatomboye Rivers United yo muri Nigeria muri confederation cup

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports yatomboye Rivers United yo muri Nigeria muri confederation cup

Ikipe ya Rayon Sports yatomboye ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria mu mikino ya play- offs ya confederation cup igomba kwerekana amakipe ajya mu matsinda.

Rayon Sports izajya muri Nigeria gusura Rivers United umukino ubanza naho umukino wo kwishyura ubera i Kigali mu Rwanda.

Uko amakipe yatomboranye

Iyi kipe muri Champions League yasezerewe n’ikipe ya El Merreick yo muri Sudan, aho umukino ubanza, iyi kipe yatsinze El Merreick ibitego 3-0, ariko umukino wo kwishyura itsindwa ibitego 4 ku busa muri Sudan irasezererwa.

Rivers United kugeza ku munsi wa 14 wa shampiyona yabo iri ku mwanya wa 17 n’amanota 14 ariko ikazigama imikino 4 gusa ikaba iri mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe izatsinda hagati ya Rivers na Rayon Sports, izahita igana mu matsinda y’iri rushanwa aho izahita inahabwa akayabo k’amadorali ya Amerika ibihumbi 275 ni arenga gato miliyoni 222 mu manyarwanda.

Kimwe na Rayon Sports Rivers United nayo yambara imyenda y’ibara ry’uburur n’umwe.


Rivers United izakina na Rayon Sports nayo yambara ubururu

IBITEKEREZO

  • Kwizera Elie Yanditse:

    Bafana Ba Rayon Sport Muze Tushyigikire Ikipe Yacu Wasanga Ariyamafaranga Arimpano Nyagasani Yaduteguriye Kubera Urukundo Yakunze Gikundiro Yacu Kandi Imana Izabafashe Bagire Urugendo Ruhire Muri Nigeria

  • twizerimana felix Yanditse:

    Ngaho niyigaragaze wenda yahiga mucyeba

  • Justin Yanditse:

    Gikundiro Nikarishe Imyito Iriya Kipe Tuzayihangamura.

  • OLIVIER Yanditse:

    KABSA IKI NICYO GIHE NGAHO MWEREKANE KO MUBISHOBOYE,DORE INOTE ZIBARIMBE,IRIYA EKIPE TUYIRI INYUMA,

  • ndahimana Tharcisse Yanditse:

    Tuyifurije urugendo rwiza

  • Kalisa fred Yanditse:

    Iyo kipe nukuyitondera kuko itsindira murugogusa

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza