Rayon Sports isezereye Wau Salam mu mikino nyafurika ku giteranyo k’ibitego 6-0

2

Ibitego bya Camara na Kwizera Pierrot biheje ikipe ya Rayon Sports intsinzi y’ibitego 2-0 imbere ya Wau Salam mu mikino nfafurika ihita inayisezerera ku giteranyo k’ibitego 6-0

Umukino ubanza wari wabereye muri Sudani y’Epfo Rayon Sports itsinda Wau Salam ibitego 4-0, naho umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro urangiye Rayon Sports iyisubiriye iyitsinda 2-0.

Ni umukino waje kugaragaramo ikarita itukura ku ruhande rwa Rayon Sports yahawe Mutsinzi Ange Jimmy ku munota wa 19 ku ikosa yari akoreye ku mukinnyi wa Wau Salam.

Ikipe ya Wau Salam yatangiye umukino isatira ikipe ya Rayon Sports ariko uburyo bwose baremaga ntibugire icyo butanga, baje gukosorwa na Kwizera Pierrot ku munota wa 26 atsinda igitego cya Coup-franc. Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka ikindi gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Amakipe yombi yagarutse mu igice kabiri akomeza gukina ari nako ikipe ya Rayon Sports ihusha hushaibitego cyane cyane Camara. Ku munota wa 68 Masudi yakuyemo Irambona Eric yinjizamo Nshuti Savio, ndetse havuyemo Mustafa hinjiramo Nova Bayama, ndetse no ku munota wa 79 havuyemo Djabel hinjiramo Muhire Kevin .

Ku munota wa 81 ku mupira yari ahawe na Shassir, Camara wari wahushije uburyo bwinshi yatsindiye Rayon igitego cya kabiri n’umutwe. Umukino waje kurangira ari 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Wau Salam.

Ibi bivuze ko Rayon Sports ikomeje mu icyiciro gikurikiyeho ku igiteranyo cy’ibitego 6-0, kuko umukino ubanza yari yawutsinze ku bitego 4-0.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi


Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Manzi Thierry,Mutsinzi AngeMugabo GabrielMugheni Fabrice KakuleManishimwe DjabelKwizera Pierrot, Nshimiyimana Moustapha, Nahimana Shassir, Moussa Camara.

Wau Salam: Amido Robert, Edward Julio, Gasper Ayom, Nnadozie Ahamefule, Khalid Djuma, Olivier Kangi, Rofino Ambrose, Elhaj Atoron, Rushdi Ekueldito, Emmanuel Nggeka na Bath Manon.

Ange yerekeza mu rwambariro nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Camara yari yagoye ba myugariro ba Wau Salam n’ubwo kureba mu izamu byari byanze

Umuzamu yinjiye mu ikibuga ajya gukina nawe

Umuzamu yari yabereye ibamba rutahizamu Camara

Mustafa umwe mu bari bagoye Wau Salam

Byari danger imbere y’izamu rya Wau Salam

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo