Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports iri kwirukanka ku mukinnyi umutoza atazakinisha

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports iri kwirukanka ku mukinnyi umutoza atazakinisha

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports asanga Imanishimwe Emmanuel nta mutima afite wo gukinira ikipe ya Rayon Sports kandi ko adashobora kumukinisha atabishaka.

Impaka za Rayon Sports na APR FC zirakomeje bapfa umukinnyi Imanishimwe Emmanuel ndetse kuri ubu aya makipe yommbi yamutanze ku rutonde rw’abakinnyi azakinisha.

Buri kipe iramushaka, umutoza wa Rayon Sports Masoudi Djuma ariko we avuga ko uyu mukinnyi atazigera amukinisha kuko adashaka gukinira Rayon Sports kandi ngo ntiyamukinisha atabishaka.

Ati:”Jyewe nk’umutoza, nka Masudi umukinnyi wamaze kuva muri Rayon Sports ntabwo namukinisha ariko mu buyobozi baramushaka. Ariko jywe ikipe yange ndimo kuyitegura maze kwitegura hafi amezi abiri Emmanuel atarimo, nubwo bamuzana kwanza azaza afite imitima ibiri kuko ntashaka gukinira Rayon Sports, ntabwo nakinisha umukinnyi udashaka gukina rero.”

Masudi avuga ko n’iyo Imanishimwe yagaruka yabanza akamusobanurira niba ashaka gukina akabona kumukinisha Ati: “Namuvugisha nkamubaza nti wowe urashaka gukina muri Rayon Sports? nimba abishaka nzamukinisha ariko ntabwo nakinisha umukinnyi adashaka gukina”

Imanishimwe yakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize ariko nyuma aza kwerekeza muri APR FC asinya imyaka 2 ariko Rayon Sports yo ikavuga ko yasinyiye APR FC kandi bari baramaze kumwongerera amasezerano.

IBITEKEREZO

  • mgm Yanditse:

    wowe munyamakuru uribagirwa ko ikipe atari umutoza gusa kandi ntabwo umukinnyi akinishwa gusa ahubwo ashobora no kugurishwa ariko kugirango agurishwe agomba kubanza kuba uwawe!

  • LilikinG Yanditse:

    Reyo Nishaka ikureho Nawe bazabono!!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza