Rayon Sports irakina umukino wa gishuti, urugendo rwo muri Tanzaniya rwakuweho

Irushanwa ikipe ya Rayon Sports yari kuzakina muri Tanzaniya ryamaze kuvanwaho irakomeza kwitegura shampiyona bisanzwe kuri uyu wagatatu irakina umukino wa gishuti na Rugende.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yabamaze kumenyeshwa ko irushanwa yari kuzajyamo mu gihugu cya Tanzaniya ryateguwe na startimes ryakuweho.

Imwe mu mpamvu yatumye iri rushanwa rikurwaho ngo ni uko amakipe yo muri Tanzaniya ari nacyo gihugu cyari kuzakira iri rushwanari ari mu biruhuko akaba ataboneka ngo akine arikine.

Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yavuze ko ubutumwa busubika iri rushanwa babuhawe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya.

Yavuze ko Rayon Sports ikomeza kwitegura shampiyona nk’ibisanzwe n’ubwo babona iri rushanwa ryari kubagirira akamaro ku myitegura ya confederation cup izakina mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Rugendo ku kibuga cyayo giherereye I Rugende.

Rayon Sports irakina uyu mukino mu rwego rwo kwitegura neza umukino uzabahuza n’amagaju muri shampiyona muri weekend.

Gukinira ku kibuga cya Rugende ngo biri mu rwego rwo kwitegura neza umukino w’Amagaju ngo kuko nawo uzabera ku kibuga kitari cyiza.

Ibi bisa n’ibyo Rayon Sports yakoze yitegura umukino wa Sunrise ubwo yakiniraga umukino wa gishuti ku kibuga cyo kwa Mironko n’ikipe ya Miroplaste mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga yagombaga gukiniraho na Sunrise dore ko baje no kuyitsinda igitego kimwe busa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo