Rayon Sports irakina ikirarane cya nyuma ishobora kwanikira izindi

Ikipe ya Rayon Sports irakira Sunrise mu mukino wa nyuma w’ibirarane bitatu yari ifite. Iramutse itsinze uyu mukino ishobora gusiga cyane APR FC iyikurikira ku mwanya wa kabiri .

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo saa cyenda n’igice. Ni umukino utarabereye igihe kuko wagombaga kuba ku munsi wa 20 wa shampiyona ariko Rayon Sports ntiyaboneka kuko yari iri kwitegura umukino wa confederation cup wagombaga kuyihuza na Onze Createurs yo muri Mali.

Ni ikirarane cya nyuma muri bitatu yari ifite ikaba. Ibirarane bibiri yari ifite yarabikinnye ndetse iranabitsinda kuko uwa mbere yatsinze Bugesera FC, uwa kabiri itsinda AS Kigali.

Rayon Sports ubu iyoboye shampiyona n’amanota 49 ikaba irusha APR FC ya kabiri amanota umunani. Ibi bivuze ko iramutse itsinze iki kirarane cy’uyu munsi yashyiramo intera y’amanota 11 hagati yayo na APR FC ibintu byakomeza kuyiha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ( 5000frw) muri VIP, 3000 ahatwikiriye na 2000 ahasigaye hose.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo