Rayon Sports inyagiye Rugende imvura y’ibitego

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Rugende FC mu gikombe cy’amahoro urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego icyenda ku busa.

Ibitego bitanu byagiyemo mu gice cya mbere bya rutahizamu Kone ,Shassir, Ange Mutsinzi na Lomami Frank watsinzemo bibiri.

Mu gice cya kabiri umukinnyi witwa Bugingo wa Rugende yitsinze igitego cya gatandatu naho shassiri yongeramo ibindi bibiri ndetse n’agashinguracumu katsinzwe na Idrissa.

Imikino yabaye kuri uyu Kabiri:

Esperance SK 1-4 Espoir Fc
Vision Fc 0-3 APR Fc
Pepiniere Fc 0-1 Marines Fc
Musanze Fc 3-0 Isonga Fc

Muri rusange dore uko imikino yagenze:
• Rugende 0-9 Rayon Sports
• Heroes Fc 0-1 AS Kigali
• Etoile de l’est 1-1 SC Kiyovu
• Akagera Fc 1-2 Amagaju Fc
• Vision JN 0-4 AS Muhanga
• Miroplast Fc 0-2 Gicumbi Fc
• United Stars Fc 0-1 Police Fc
• Hope Fc 1-1 Bugesera Fc
• Aspor Fc 0-2 La Jeunesse Fc
• Kirehe Fc 0-2 Etincelles Fc
• Intare Fc 0-4 Mukura VS
• Rwamagana City Fc 0-2 Sunrise Fc

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo