Rayon Sports inyagiye Gicumbi iyihimuraho

Ikipe ya Gicumbi FC isezerewe na Rayon Sports mu mikino ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego bine kuri kimwe iyihimuraho nyuma y’uko Gicumbi yari yayihagaritse mu mikino ya shampiyona ubwo banganyaga igitego kimwe kuri kimwe.

Ibi bitego byatsinzwe na Ismaila Diarra wafunguye amazamu ku munota wa 13 nyuma y’uko Rayon Sports yari yatangiye irusha cyane ikipe ya Gicumbi. Iki gitego cyatumye Rayon Sports yongera imbaraga ikomeza gusatira cyane ikipe ya Gicumbi.


Diarra watsinze igitego cya mbere


afatanya na bagenzi be kukishimira

Ku munota wa 33 Manzi Thierry yahise ashyiramo igitego cya kabiri , ibi bitego 2 nibyo byarangije igice cya mbere bajya kuruhuka Rayon Sports iri imbere.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports nabwo yaje iri hejuru cyane ihita inatsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Devis Kasirye, Manishimwe Djabel nawe yaje kwerekana ko ari umukinnyi ufite impano ya ruhago aroba umunyezamu amutsinda igitego cya 4


Ishoti rikomeye rya Kasirye niryo ryavuyemo igitego cya gatatu

Gicumbi yanze gutahira aho ku munota wa 86 itsinda igitego cy’impozamarira cya Antoine Dominique umukino uhita unarangira Rayon Sports itsinze ibitego 4-1, Rayon Sports yasaga n’iri kwihimura kuko mu mukino aya makipe yombi yaherukaga guhura muri shampiyona banganyije igitego 1-1 byanatumye Rayon Sports ikomeza gusigwa na APR FC.


Manishimwe Djabel yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bafite impano ya ruhago

Rayon Sports yinjiye muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro isangamo AS Kigali zizahura yo ikaba yasezereye ikipe y’Amagaju. Andi makipe yinjiye muri iki cyiciro ni APR FC yesezereye Kiyovu Sport ikazahura na Espoir yo yasezereye AS Muhanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo