Rayon Sports ihagarikiwe I Rusizi, Police FC yisubiraho

5

Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona irangiye irangiye Rayon Sports inganyije na Espoir naho Police FC yisubiraho itsinda Bugesera.

Ku kibuga cy’I Rusizi niho Espoir yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Rayon Sports n’umutoza wayo Masudi batakaza amanota ya mbere mu gihe yatangaje ko yifuza gutwara igikombe.

Masudi Djuma yavuze ko ikibuga kiri mu by’ibanze byatumye atsindwa kuko kitameze neza.

Undi mukino wabaye ikipe ya Police FC nyuma yo gutsinda umukino ubanza na Rayon Sports ibitego 3 ku busa. Noneho yisubiyeho itsinda Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Indi mikino yabaye ikipe ya Mukura yatsindiwe i Huye na Etincelles igitego kimwe ku busa, naho Kirehe FC itsindirwa mu rugo na Sunrize igitego kimwe ku busa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo