Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports igiye kwitabira irushanwa rizahuriramo ibihangange byo mu karere

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports igiye kwitabira irushanwa rizahuriramo ibihangange byo mu karere

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwitabira irushanwa rizabera muri Tanzaniya rigahuza amwe mu makipe akomeye yo mu karere ka Afurika yo hagati n’iyuburasirazuba ryateguwe na startimes.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 rirangire tariki ya 23 ukuboza uyu mwaka wa 2016 rikazabera mu mujyi wa Dar es Salaam, umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yemeje ko bamaze kubona ubutumira bubasaba kuzitabira iyi mikino.

Ati:”Nibyo ni irushanwa rya startimes rizahuza amakipe yo mu bihugu byo mu karere Uganda, Kenya na Tanzaniya buri gihugu kizohereza amakipe 2 hazaza n’ikipe yo muri Mozambique ubwo hiyongereho natwe. Ntabwo turamenyeshwa amakipe azaza icyo batubwiye ni ibihugu bizaza.”

Gakwaya avuga ko iri rushanwa rizabafasha kwitegura imikino ya confederation bagomba gukina bahagarariye u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha . Ariko kandi ngo nibitwara neza bazanabona inyungu y’amafaranga ngo kuko iri rushanwa ikipe ebyiri za mbere zizahemba neza ndetse ngo bamaze no kwemeza ko bazaryitabira.

Ati:”Yego tuzaryitabira twamaze kubasubiza tubemerera ko tuzaryitabira, inyungu irimo kuko ikipe ya mbere izafata ibihumbi 50 by’amadorari naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 30 by’amadorali.”

Uretse ibi bihembo bizahabwa amakipe yitwaye neza kandi hazanahembwa umunyezamu uzitwara neza ndetse n’umukinnyi uzahiga abandi.

Amakipe yo muri Tanzaniya nka Yanga Africans, Simba na AZAM FC yitezwe kuzagaragara muri iri rushwa naho Kenya byitezweko ishobora kohereza ikipe ya Tusker na Gor Mahia. Muri Uganda ikipe yamaze kwemeza ko yabonye ubutumira kandi ko izanitabira iri rushanwa ni ikipe ya KCCA inasanzwe iterwa inkunga na Startimes.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza