Rayon Sports igiye kwiga ku cyemezo yafatiwe na FERWAFA

8

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buravuga ko butarabona imyanzuro yo kwangirwa guhwaba igikombe ku mukino bazakiramo APR FC ariko ngo nibabihabwa baricara bige kuri uwo mwanzuro barebe icyo bakora.

Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba ko yahabwa igikombe cya shampiyona yatsindiye ku mukino bazakina na APR FC ngo kuko ariwo basigaje kwakira kandi bashaka guhabwa igikombe ku mukino bakiriye.

Ibi ariko FERWAFA siko yabyemeye ahubwo yavuze ko Rayon Sports igomba guhabwa igikombe ku mukino basazuramo Kiyovu Sports.

Ruboneza Prosper, umuvugizi wa FERWAFA yabwiye itangazamakuru ko bidashoboka ko Rayon Sports yahabwa igikombe yakinnye na APR FC ahubwo ngo bazagihabwa ku mukino bazakina na Kiyovu Sports ari nabwo shampiyona izaba irangira.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yo ivuga ko uyu mwanzuro itarawubona kandi ko yababajwe n’uko igisubizo kiyigenewe cyahawe itangazamakuru mbere y’uko bagihabwa.

Gakwaya Olivie, Umuvugizi wa Rayon Sports yagize ati :” Ntabyo tuzi ahubwo biratangaje kubona abibabwiye mbere y’uko abitubwira kandi ari twebwe banyirubwite. Ntabwo tuzi iyo myanzuro kuko twababwiye mu ibaruwa natwe bakwiye kudusubiza mu ibaruwa. Kuba rero babibwiye itangazamakuru mbere y’uko babitubwira njye ndumva atari ubunyamwuga.”

Gakwaya ariko avuga ko nibamara kumenyeshwa iyi myanzuro bicara nk’ubuyobozi bakareba icyemezo bafata.

Ati :”Tugiye kwicara dusuzume icyemezo cyafashwe kuko ntabwo turakibona ubwo nyuma y’aho turicara nk’ubuyobozi dufate umwanzuro.”

Ikindi gisa n’icyateje urujijo ni sitade uyu mukino uzaberaho, shampiyona yatangiye uyu mukino ugaragazwa ko uzabera kuri sitade Amahoro kimwe n’uko n’umukino ubanza ariho wabereye.

Gusa ubu biri kuvugwa ko uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Olivier nabyo yavuze ko ntabyo bazi kuko ngo n’impinduka baheruka kumenyeshwa zawugumishije kuri sitade Amahoro.

Ati :”Izi mpinduka zose zagendaga ziba ku ngengabihe ya shampiyona byagaragazwaga mu ibaruwa, ibaruwa rero ya nyuma duheruka yanditseho ko tugomba gukina kuri sitade Amahoro niba banabishyize kuri website ntabwo nzi sindabibona. Njyewe numva twakabaye tubibona mu ibaruwa nk’uko n’ibindi tubibona mu ibaruwa gusa jyewe ibyo nzi ni uko ari kuri sitade amahoro.”

Ubwo Nzamwita Vincent De Gaulle yajyaga ku buyobozi bwa FERWAFA mu mwaka wa 2014 yari yavuze ko ikipe ya Rayon Sports na APR FC umukino wabo udashobora kubera kuri sitade ya Kigali ngo kuko Amahoro ariyo yonyine afite ubushobozi bwo kuwakira.Icyakora nyuma ahri umukino wahuje ayo makipe waje kuhabera Rayon Sports itsinda ibitego bibiri kuri kimwe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Icyo nakwisabira nuko kumukino wakiyovu tutawukina maze tukareba nuko babigenza

  2. natwe abakunzi ba RayonSport nimutubabarire dukine uyu mukino uzaduhuza na APR tugatwara igikombe akac ariho muzadufatira imyanzuro tumaze gutwara igikombe cya champion

  3. Ibi ndabona nta gitangaje kirimo,kuko de gaule ntiyarangije champion adakoza agashya, gusa aratubihirije cg ari gushaka itangazamakuru ibyo rivuga yenda bidahinduka. Reka tubihange amaso

  4. Ubwose rayon sport nitaza gukina na kiyovu sport igikombe degaule azagihande? mbega amatiku!!! yewe mugaragaje uruhande mwashakiraga igikombe koko!!! nubundi ibyo rayon sport yateguye byose gukora kuri mutch ya Apr izabikore noneho ntibazakine mutch ya kiyovu sport.iyo umuntu ananiwe kuyoboravaregura bataramweguza cg ngo asebe! buri mwaka nugukora agashya!!!!!

  5. Batubihirije ibirori.Murekere degaule igikombe agihe uwo yifuzaga kugiha. Uwo mukino wa Kiyovu Gikundiro izawureke forfait ntacyo izadutwara.

  6. Icyotwisabira ubuyobozibwikipeyacu bugombe bwiheshe agaciro babareke mazegahundayacu ibeukotwayiteguye.Ubwonyini Kiyovu yitegureguhabwa amanota 3 yubuntu.

Tanga Igitekerezo