Rayon Sports izakina na Espoir ibura abakinnyi 7 biganjemo ababanza mu kibuga

3

Abakinnyi 7 b’ikipe ya Rayon Sports ntibazaboneka ku mukino bazakina na Espoir kuwa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016 kubera imvune.

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Police FC ku mukino ufungura shampiyona ibitego 3 ku busa, kuri uyu wa gatandatu iyi kipe irerekeza mu karere ka Rusizi gukina na Espoir.

Kuri uyu wa kane mu masaha y’igicamunsi nibwo abakinnyi ba Rayon Sports bahaguruka berekeza i Rusizi, gusa n’ubwo Rayon Sports igiye gufata urugendo kuri uyu mukino izaba idafite abakinnyi barindwi biganjemo ababanza mu ibuga bafite ibibazo by’imvune.

Rutahizamu Mousa Camara wavunitse ku mukino bakinaga na AS Kigali mbere ya shampiyona ndetse na Muhire Kevin wavunitse ku mukino batsinze Police FC bose ntibarakira ndetse ntibanagomba gukina uyu mukino.



Camara na Kevin bombi bakina basatira izamu ntibazakina ku mukino wa Espoir.

Mugheni Fabrice ukina hagati, Manzi Thierry ukina inyuma muri bamyugariro bo hagati ndetse na Irambona Eric ukina inyuma ibumoso na we urwaye aba bose na bo ntibazakina uyu mukino wa Espoir.

Undi mukinnyi wavunitse utazakina kuri uyu wagatandatu ni Senyange Ivan na we ukina inyuma ibumoso kuko na we arwaye imvune.

Aba bakinnyi bose bafite imvune bariyongeraho Mutsinzi Ange Jimmy na we wamaze guhabwa uruhushya ngo ajye kwitegura ibizamini bya Leta.


Thierry na Eric bamyugariro bose bafite imvune zizatuma bataboneka ku mukino wa Espoir.

Ku kibazo cy’imvune umutoza Masudi yavuze ko nta kibazo kimuteye n’ubwo imvune ari nyinshi kuko ngo afite abakinnyi 29 kandi buri wese yiteguye gukina igihe mugenzi we yagira ikibazo.

Si iki kibazo cy’imvune gusa kiri muri Rayon Sports kuko abakinnyi barinubira ibirarane by’amezi atatu bamaze badahembwa byanatumye ejo kuwa gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2016 bamwe badakora imyitozo n’ubwo kuri uyu wa kane bose bari bagarutse uretse aba bafite uburwayi.

Munezero Fiston yamaze kugaruka mu kibuga akaba ategerejweho kuza gufatanya na Mugisha Francois bakunze kwita Master mu mutima wa bamyugariro, naho Eric ashobora gusimburwa na Zappy cyangwa Nzayisenga Jean D’Amour bakunze kwita Mayor umwe muri bo bakamuhengeka kuri 3.

Nahimana Shassir na we ategerejweho kongera gukoreshwa imbere nka rutahizamu asimbuye Mousa Camara.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo