Kwamamaza

Imikino

"Rayon Sports hari igihe tuzongera tukabafatisha.. turacyari kumwe..":umutoza wa Marines Coka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema

Umutoza wa Marines Nduhirabandi Abdoul Karim Coka yemeza ko ikipe ye izashyira igatsinda Rayon Sports

Umutoza wa Marines Nduhirabandi Abdoul Karim Coka yatangaje ko kuba Atari gutsinda Rayon Sports muri iyi minsi bitavuze ko yamunaniye ahubwo ngo ni uko bitarakunda neza kuko baracyari kumwe yemeza ko baragiranye.

Mu minsi yashize ikipe ya Marines FC niyo kipe yagoraga cyane ikipe ya Rayon Sports ndetse yanagiye yirukanisha abatoza benshi bakomeye muri iyi kipe barimo Kayiranga Baptiste ndetse na Raul Shungu.

Umutoza Masudi na we ubwo yiteguraga umukino wagombaga kumuhuza na Marines yemeje ko Marine na Muhanga ziri mu makipe akunda gukanira cyane ikipe atoza ya Rayon Sports.

Muri iyi minsi ariko siko bikimeze kuko mu myaka 3 ishize ikipe ya Marines itaratsinda Rayon Sports. Umutoza Coka uyitoza avuga ko buri gihe bategura kongera kuganza iyi kipe ariko ntibikunde gusa ngo bararagiranye hari igihe bazabatsinda.

Ati:” niko bigenda, niko bigenda buriya hari igihe tuzongera tukabafatisha, n’uyu munsi twari twabiteguye ariko birongeye biranze ariko turacyarikumwe, turatatagiranye tu hari igihe tuzabafatisha.”

Ibi uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa gatatu nyuma yuko Marines yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2 kuri kimwe igahita inayisezerera mu gikombe cy’Amahoro .

Uretse uyu mukino, no muri shampiyona Rayon Sports yayitsinze ibitego 2 ku busa mu mukino ubanza, uwo kwishyura iyitsinda ibitego 3 ku busa.

IBITEKEREZO

 • coka Yanditse:

  Si Marine yawe uruhira ,uruhira abandi!!

 • Ruhago Yanditse:

  Ariko iyo rayon sport ni kipe imezite???amakipe menshi aba yikoma rayon sindasoma aho bikoma andi makipe ! ubizi neza ambabarire ambwire impamvu?

 • 2145 Yanditse:

  umva nizinanyine uwagutsinze ntahoyagiye tuza barakudutuma nyine ugasanga uraruhira ubusa iyo7-1 murisezo urumva bidateye agahinda nutariwowe yaratsizwe banyaminani,sigisiber,gifo nonewowe uravuga cg nuko utatahanye akazina byihorere nahubutaha tuzarebana

 • emmy Yanditse:

  Ese mission ya Marine ni Ku ikipe imwe(Rayon).None subwo wazatwara igikombe witegura ikipe imwe?

 • wall Yanditse:

  Ahhhhh ase bwo ntimwumva nizi ninduhire abandi nyine!!!

 • musa Yanditse:

  Yewe ninduhire abandi koko

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza