Rayon Sports itsinze umukino wo kwitegura Sunrise

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Miloplaste ibitego bibiri ku busa mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Sunrise mu mukino bafitanye muri weekend.

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma ubwo yatangiraga imyiteguro yo gukina na Sunrise mu cyumweru gishize kuwa kane tariki ya 10/11/2016 yari yavuze ko agomba kuzakina umukino wa gishuti kandi akawukinira ku kibuga kimeze nk’icyo azakiniraho na Sunrise mu rwego rwo kuyitegura neza.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Rayon Sports yakinnye uyu mukino na Miloplaste, uyu mukino warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego bibiri ku busa.

Igitego cya mbere cya tsinzwe na Romami Frank ku munota wa 23 w’igice cya mbere ari nako igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza Masudi yakoze impinduka akuramo umunyezamu Bakame amusimbuza Mutuyimana Evaliste, Irambona Eric nawe yahise asimbura Rwigema Yves.

Nsengiyumva Mustapha nawe yasimbuye Nova Bayama naho Mugheni Fabrice asimbura Gonzales Rutinywa . Rayon Sports yagerageje gukina ishaka ibitego ariko ikibuga gikomeza kuyibera imbogamizi.

Gusa ku munota wa 72 Moussa Camara yaje gutsinda igite n’umutwe ku mupira waruvuye muri koruneri yatewe na Nzayisenga Jean d’Amour bakunze kwita Meya. iki gitego ninacyo cyarangije umukino ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego bibiri ku busa.

Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije wa Rayon Sports umukino urangiye yavuze ko ibyo abakinnyi be bakinnye a tari bibi ugereranyije n’ikibuga bakiniyeho ariko kandi ngo bazongera bashaka undi mwanya bakitorezeho mbere yo gukina na Sunrise kuko nayo bazakinira ku kibuga kibi.

Ati:”Ntabwo ari bibi bagerageje gukina neza ku kibuga nk’iki batamenyereye, muri iyi minsi tuzongera dushake amasaha makeya twongere dukorere imyitozo ku kibuga nk’iki. Iminsi yagiye nta wundi mukino tuzongera gukina ubu ni ugukora imyitozo yoroheje mbere yo kujya I Nyagatare. “

Muvunyi Fils umutoza wa Miloplaste yavuze ko gukina na Rayon Sports ari imyiteguro myiza ku ikipe ye yitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira muri weekend itaha.




Rayon Sports yakiniye kuri iki kibuga ngo yimenyereza icyo izakiniraho na Surise

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo