Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports yiyemeje guhagurukira Rwatubye Abdoul ishinja guta akazi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports yiyemeje guhagurukira Rwatubye Abdoul ishinja guta  akazi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bugiye guhagurukira ikibazo cya Rwatubyeye Abdoul umukinnyi mushya baherutse kugura bamukuye muri APR FC ariko akabacika atarakina umukino n’umwe.

Uyu musore yaguzwe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu masezerano yagiranye na Rayon Soports yo kuyikinira imyaka ibiri.

Kuva yasinyira Rayon Sports, Rwatubyaye ntiyigeze yitabira imyitozo ndetse nta n’umukino n’umwe yigeze akinira iyi kipe, kuva icyo gihe kandi Rwatubyaye ntiyongeye kugaragara mu ruhame.

Amakuru yagiye asohoka yisukiranya avugwa ko yaba ari mu bihugu byo hanze bitandukanye aho hari abavugaga ko ari muri Uganda abandi bakavuga ko ari muri Romaniya, gusa biragoye kubona amakuru y’impamo y’aho uyu myugariro yaba aherereye.

Gacinya Denis umuyobozi wa Rayon Sports yongeye gutangaza ko uyu ari umukozi wataye akazi ariko kandi ubu ngo bagiye kumuhagurukira mu rwego rw’amategeko.

Ati: ”Ikibazo cya Rwatubyaye cyo nk’uko nabivuze, ubu tumufata nk’umukozi wataye akazi, ni umukinnyi wacu kuko adufitiye amasezerano y’imyaka ibiri. Ubu rero tugiyera kumuhagurukira, tugiye kumuhagurkira kandi mu rwego rw’amategeko.”

Gacinya Chance Denis avuga ko amategeko y’umupira w’amaguru yoroshye kandi asobanutse bityo ngo iki kibazo na cyo kugikurikirana bizashoboka. Ati:”Ubu muri iki gihe niba hari ikintu cyoroshye kandi gisobanutse ni amategeko mu mupira w’amaguru. Aho ari hose yaba yarihishe simbizi ariko igihe kirageze ko duhagurukira ikibazo cye.”


Gacinya Chance Denis umuyobozi wa Rayon Sports FC

Rwatubyaye aherutse gusohora amashusho yifashe (video) avuga ko atishimiye abirirwa bamuvuga amagambo bishakiye kandi ko vuba aha ari bubereke ibyo bakwiye kumuvugaho.

Rwatubyaye umaze kujya mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi kubera iki kibazo afitanye na Rayon Sports si ubwa mbere agaragayeho imyitwarire mibi kuko no mu mwaka wa 2011 yajyanye n’ikipe y’u Rwanda mu mikino y’ibihugu bivuga igifaransa ariko we aratoroka ntiyazana n’abandi bakinnyi ariko nyuma akaza gufatwa akagarurwa mu Rwanda.

IBITEKEREZO

  • kalisa Yanditse:

    Njye ndumva hakurikizwa amategeko ntihagire uruhande rurenganiramo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza