Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports yasinyishije undi munya Mali wo gusimbura Diarra

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports yasinyishije undi munya Mali wo gusimbura Diarra

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije undi rutahizamu w’umunya Mali Moussa Camara ngo aze gusimbura mwenewabo Ismaila Diarra wagiye muri Kongo, iyi kipe kandi yasinyishije myugariro Jimmy usanzwe ukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya ni we watangaje aya makuru abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yemeza ko aba bakinnyi uko ari 2 basinyiye gukinira Rayon Sports imyaka 2.

Moussa Camara aje gusimbura rutahizamu Ismaila Diarra wakinaga muri iyi kipe ariko wamaze kwerekeza muri Kongo.

Jimmy we aje nyuma y’uko Rayon Sports yatakaje myugariro James Tubane wagiye muri AS Kigali.


Umutoza Masudi ari kumwe na Camara


Masudi ari kumwe na Jimmy mwugariro mushya wa Rayon Sports

Rayon Sports iherutse kwerekana abakinnyi 9 bashya ubwo yatangiraga imyitozo aba 2 bakaba bagejeje ku mubare w’abakinnyi 11 bashya ba Rayon Sports


Umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya ni we wemeje aya makuru

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    kbsa gikundiro nikomeze isagambe kdi istinde kandi yitegure made

    kugirarango champion izatangire turi tayali ntakuzahagurika dufite gusa ikimasa cyacu ntizibagirana muri gikundiro.

  • Musirikare jean de Dieu Yanditse:

    Kabisa abayobozi ba GIKUNDIRO yacu nibakomerezaho.Natwe abafana turinyuma yikipe yacu. Ndashimira komite yose hamwe numutoza.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza