Rayon Sports ikomeje kugwiza ibirarane mu gihe shampiyona igana ku musozo

Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru hano mu Rwanda wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Espoir FC wasubitswe wigizwa inyuma ukwezi kose byatumye ikipe ya Rayon Sports ikomeza kongera umubare w’ibirarane ifite kuko bimaze kugera bigera kuri bitatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kamena 2016 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ibaruwa ryandikiye ikipe ya Rayon Sport ribamenyesha ko umukino bari bafitinye n’ikipe ya Espoir FC ku munsi wo cyumweru tariki ya 12 Kamena 2016 wimuriwe tariki ya 13 Nyakanga 2016.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa FERWAFA yandikiye ubuyobozi bwa RayonSports rikanashyirweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA w’Umusigire Kagabo Patrick, iravuga ko impamvu nyamukuru y’isubikwa ry’uyu mukino ari uko ikipe ya Rayan Sport yari yandikiye iri shyirahamwe isaba ko umukino bafitanye na Espoir FC wakwimurwa kuko bafite abakinnyi 3 mu ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 20 yagiye gukina mu Misisri.

Uretse aba bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu Anmavubi, Rayon Sports kandi yaburaga abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba barimo Kwizera Pierrot na Davis Kasirye bose bari bagiye gukinira amakipe yabo y’ibihugu mu mikino ny’Afurika. Aba baza biyongera kuri rutahizamu w’iyi kipe ukomoka muri Mali, Diarra ufite amakarita abiri y’umuhondo atamwemereraga gukina uyu mukino.

Mu gihe andi makipe ageze ku munsi wa 28 mu minsi 30 ikinwqa muri shampiyona, Rayon Sports iracyari inyuma kuko ikiri ku munsi wa 25 ikaba ifite ibirarane bitatu birimo icyo izakina na AS Muhanga, Kiyovu VS na Espoir FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo