RRA VC yihereranye IPRC Kigali iyitsinda itayibabariye

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017 ikipe y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authrority yihereranye IPRC Kigali iyitsinda itayibabariye seti 3 ku busa.

Uyu mukino wakiniwe kuri Petit Stade i Kigali aho seti ya mbere RRA VC yayitsinze ku manota 25 kuri 14; iya kabiri iyitsinda ku manota 25 kuri 17 mu gihe seti ya gatatu na yo yayitsinze biyoroheye ku manota 25 kuri 14

Ni umukino umwe rukumbi wabaye muri weekend muri Volley Ball mu cyiciro cy’abagore kuko andi makipe yagombaga gukina imikino ya shampiyona yasubikiwe imikino kubera harimo ay’abanyeshuri yitegura ibizamini.

Muri iyo mikino harimo iyagombaga guhuza Ruhango VC na ST Aloys VC, APR VC na ST Joseph VC, ST Joseph VC na ST Aloys VC ndetse na APR VC na Ruhango VC.

Ku rutonde rw’agateganyo, RRA VC ikomeje kuba ku isonga n’amanota 22, ikurikiwe na APR VC ifite amanita 17, hagakurikiraho St Aloys y’i Rwamagana n’amanota 13. Umwanya wa kane uzaho Ruhango VC ifite amanota 13 ikurikiwe ku mwanya wa gatanu na IPRC Kigali n’amanota 3 na ho umwanya uheruka mu bakobwa uzaho St Joseph ifite amanota 0.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo