Kwamamaza

Imikino

FIFA yahagaritse Federasiyo yo muri Mali, Rayon Sports ikomeza idakinnye

Yanditswe

kuya

na

Editor
FIFA yahagaritse Federasiyo yo muri Mali, Rayon Sports ikomeza idakinnye

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yamaze guharika Ishyirahamwe rya ruhago mu gihugu cya MALI (FEMAFOOT) mu maruhashwa yose n’imigenderanire mpuzamahanga, kubera ko Leta yijanditse mu miyoborere y’umupira w’amaguru muri Mali.

Iki cyemezo kije nyuma yaho Minisitiri wa Siporo muri Mali Amion Gindo afashe umwanzuro wo gusesa Komite y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri MALI (FEMAFOOT) yari iyobowe na Boubakar Diarra, ibi FIFA yabifashe nko kwivanga kwa Leta mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kandi bitabareba.

Itangazo FIFA yashyize ahagaragara kuri uyu 16 Werurwe 2017, riravuga ko iki cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe 2017.

Ibi bivuze ko umukino ikipe ya Onze Createrur yari ifitanye n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 utakibaye n’ubwo ikipe ya Onze Createur yari yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa kane.

Iyi baruwa ivuga ko ibi bihano bitangira kubahirizwa kuva tariki ya 17 Werurwe 2017, iki gihugu kikaba gihita gitakaza uburenganzira bw’ubunyamuryango. Bivuze ko nta kipe yo muri Mali yemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ahagarariye igihugu, cyangwa se kugira imigenderanire n’andi mashyirahamwe agize FIFA.

Ikigeretse kuri ibyo ni uko Mali itemerewe kubona inkunga yagenerwaga gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru zigenwa na FIFA. Iyi mpuzamashyirahamwe ikaba ivuga ko igiye guhita ibimenyesha abanyamuryango bayo.

Ubuyobozi buvuga ko ibi bihano bizakomeza kugeza igihe icyemezo cya Minisitreri cyo gukuraho Komite y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali kizavanwaho hagasubizwaho Komite yari isanzweho.

Ibi bihano bije bisa nkaho bidatunguranye kuko icyumweru cyari gishize byitezwe ndetse na Minisitiri Gindo yari yatangaje ko biteguye ingaruka z’icyemezo bafashe kandi ko badateze gupfukamira FIFA.

Abakinnyi ba Onze Createur bakigera i Kigali kuri uyu wa kane, bataramenya icyemezo federasiyo yabo yafatiwe .

Ikipe ya Onze Createur ititaye kuri ibi byari byitezwe yari yabashije kwitwara neza mu marushanwa ya Confederation Cup itsinda Rayon Sports yo mu Rwanda mu mukino ubanza igitego kimwe ku busa.

Iyi kipe yari yaraye i Kigali yiteguye umukino wo kwishyura ariko itaramenya uruyitegereje. Bivuze ko ihita ifata indege igasubira iwabo. Si kuri Onze Createur kuko n’indi kipe Djoliba yo muri Mali nayo yari yitwaye yeneza mu mukino ubanza nayo yasezerewe.

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    BAZASUZUME NEZA NIBA NZAMWITA ATAVANGA SPORT NA POLITIC YA LETA ???

  • hakizimana vedaste Yanditse:

    mureke twe guha agaciro abatwifuriza ibibi .Abafana ba APR amadarapo ya onze createur muyambike ibikonaaaaaaaaa naho rayo
    n muyireke

  • MUTSINDASHYAKA Yanditse:

    TURAYIROKOTSE ARIKO NUBUNDI TWARI TUGIFITE ICYIZERE.

  • Gikundiro Rayon Yanditse:

    APR nikomeze ifane Onze Createur turebe, barashwawe gusa ntakindi.

  • gtttyy Yanditse:

    Hhhhhhhhh

  • kg Yanditse:

    gikundiro nitambuke neza yemye

  • mat Adam Yanditse:

    Ebana Apr nizere ko izadufasha umwitozo kuki we are the best always gikundiro oooooooooo rayon

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza