RAYON SPORTS FC inyagiye bikomeye Amagaju 6-0

6

Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo (Ifoto ya RuhagoYacu aro nayo dukesha iyi nkuru

umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ikipe ya Police FC itsinze AS Kigali ibitego 2 ku 0, byatsinzwe na Habyarimana Innocent na Songa Isaie, mu gice cya 2 cy’umukino.

Rayon Sports inyagiye Amagaju isubirana umwanya wa 2

Ikipe ya Rayon sports yihereranye ikipe y’Amagaju, iyatsinda ibitego …. Mu mukino watangiye ukerewe gato, ukurikiye indi mikino yabaye kuri uyu wa gatatu, ku munsi wa 29 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku munota wa 6, ku gitego cyatsinzwe na Eric Irambona, wari wabanje mu kibuga, mu mwanya wa Savio Nshuti.

Bitunguranye gato, mbere y’uko umukino utangira, ni bwo byagaragaye ko umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame, usanzwe ari umuzamu wa mbere wa Rayon Sports akanaba kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, byagaragaye ko Atari bubanze mu kibuga.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, akaba yemeza ko uyu muzamu ubusanzwe ntasimburwa muri Rayon Sports, yazize kuba aherutse gutangariza itangazamakuru ko bagenzi be bivumbuye, kubera kudahembwa.

Ibi ariko nta kinini byatwaye mu kibuga kubura kwa Kapiteni wa Rayon Sports, wasigiye igitambaro umurundi Kwizera Pierrot.

Rayon Sports ku munota wa 28 yaje kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Djabel Manishimwe wari wagoye bikomeye abakinnyi bakina inyuma b’Amagaju.

Amagaju yarushwaga bigaragara n’ikipe ya Rayon Sports, yakomeje kotswa igitutu n’iyi kipe ikomeje kwiruka inyuma ya APR FC. Iki gitutu cyateye Amagaju kwitsinda igitego cya 3, kitsinzwe numuhungu w’umutoza w’Amagaju Bekeni, witwa Bizimana Rahamatullah ku munota wa 38. Ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Bakiva kuruhuka, Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Amagaju, ku munota wa 48, ihita ibatsinda igitego cya 4, cyatsinzwe na Manzi Thierry kuri koruneli yari itewe na Djabel Imanishimwe.

Aha byagaragaraga ko Amagaju ari kurushwa bikomeye na Rayon Sports. Umuzamu Taiga w’Amagaju yari amaze kuva mu kibuga, asimburwa na Ismael udakunda kugaragara.

Amagaju yabaye nk’akanguka, atangira gutera amashoti ya kure, ariko ntibabasha kugira na rimwe bacisha kuri Abuba Bishumba, umuzamu wa Rayon Sports.

Ahagana ku munota wa 78, ni bwo ku burangare na none bw’abakina inyuma b’Agamagaju, Davis Kasirye yatsindiye Rayon Sports igitego cya 5, iminota 2 gusa Savio Nshuti waje mu kibuga asimbura, ahita aterekamo igitego cya 6.

Umukino warangiye ari ibitego 6 bya Rayon Sports ku 0 bw’Amagaju.

Rayon Sports igize amanota 57 isubirana umwanya wa kabiri.

Inkuru ya RuhagoYacu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Ba sha ikipe yacu irakomeye uwayiba abayobozi bemera gushyiraho inzego zikurikirana ikibazo cyo kubyaza abafaba umusaruro!

  2. umuzamu wa rayon sports usimbura yitwa #Bashunga Ntabwo ari #bishumba gusa rayon nikomeze izibatize kabone nubwo itazatwara igikombe.

Tanga Igitekerezo