Police yemeje ko ifunze umuyobozi wa Rayon Sports

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste yatawe muri yombi na Police y’igihugu ndetse ikirego cye cyagejejwe mu bushinja cyaha.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko Kimenyi afunzwe n’ubwo atavuze ibyo akurikiranyweho.

Ati :” Si byinshi twabitangazaho gusa yarafashwe. Ubu arafunze. Ikirego cye cyagejejwe mu bushinjacyaha. Ibyo akurikiranyweho n’ingingo z’amategeko zibihana bizatangazwa n’ubushinjacyaha.”

Kimenyi Vedaste yakoraga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura WASAC yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko akekwaho kunyereza umutungo wa Leta muri icyo kigo kuri ubu akaba afungiye kuri sitation ya polisi ya Kicukiro.

Kimenyi yari amaze igihe kirenga umwaka atorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports ndetse n’umwe mu bari bafatiye runini iyi kipe kuko kuva yatorwa ibibazo by’ibirarane muri iyi kipe byagabanutse ndetse ikanatwara ibikombe bibiri bikomeye mu Rwanda harimo igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cya shampiyona itwaye uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo