Police Fc inganyije na APR Fc, amahirwe yo gutwara igikombe kuri Rayon Sports ariyongera

Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Police Fc yari yakiriyemo ku kibuga cyayo cya Kicukiro ikipe ya APR Fc bahanganiye umwanya wa kabiri , urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ni umukino wagiye kuba izi kipe zombi buri imwe ishakisha amanota atatu cyane kugira ngo zikomeze kwegera ikipe ya Rayon Sport ya mbere kuri ubu yabashije no gutsinda umukino wayo ejo hashize kandi buri imwe ishaka n’uko yabasha gukomeza kwiharira umwanya wa kabiri.

Umukino watangiye ikipe ya APR Fc yotsa igitutu gikomeye ikipe ya Police Fc aho byanateraga igihunga bamwe mu bakinnyi ba Police bagakora amakosa aho mu minota 7’ gusa APR Fc yari imaze kubona Coup Franc 2 na koruneri 1.

Ku munota wa 6’ ku mupira waruvuye muri koruneri yatewe na Pappy Rugwiro yaje gutsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko yabanje gukorera ikosa umuzamu Nzarora Marcel.

Ikipe ya APR yakomeje gusatira ariko nko ku munota wa 18’ ikipe ya Police Fc itangira kugaruka mu mukino nayo itangira guhererekanya umupira hagati mu kibuga ari nako bigabanya umuvuduko wa APR Fc yari yatangiranye ubona ko umukino utangiye kuzamo uburinganire ku mpande zombi, umupira wahise utangira gukinirwa hagati mu kibuga.

Amakipe yakomeje guhanahana imipira mu kibuga hagati ari nako anyuzamo agasatirana ariko APR Fc ukabona ko ariyo irimo gukora uburyo bwinshi bwavamo igitego ariko ntibikunde nk’uko babishakaga ari nako iminota 45’ n’indi 3’ y’inyongera y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi APR Fc isatira nk’uko yatangiye umukino ari nako yotsa igitutu izamu rya Marcel Nzarora. Nyuma y’iminota 7’ y’igice cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri Imran Nshimiyimana yahise ashyiramo igitego cya mbere cya APR Fc.

Umutoza Seninga Innocent wa Police Fc yahise abona ko arimo kurushwa hagati cyane aribwo yahise akora impinduka Biramahire Abeddy yinjiramo asimbuye Mushimiyimana Mohamed. Nyuma y’izi mpinduka byaje gutanga umusaruro mwiza ku ruhande rwa Police Fc kuko ku munota wa 61’ w’umukino rutahizamu wayo Usengimana Danny yatsinze igitego kiza n’umutwe.

Nyuma y’iki gitego Umutoza Jimmy Mulisa yahise akora impinduka na we kugira ngo arebe ko yabona ibindi bitego, Usengimana Faustin yinjiramo asimbuye Rugwiro Herve wakomeretse ku ijisho ubwo yashakaga gukuramo igitego cya Danny na asimbuzwa Nshuti Innocent.

Ku munota wa 75’ Tuyishime Eric uzwi nka Congolais yaje kwinjiramo asimbuye Sibomana Patrick Pappy uyu musore akaba yazanye amaraso mashya mu kibuga aho yafashije ab’imbere ba APR Fc kotsa igitutu cyinshi ab’inyuma ba Police bashakaga igitego cya kabiri.

Iminota 90’ n’indi minota 4’ umusifuzi Ishimwe Claude yongeyeho yaje kurangira nta mpinduka ibayemo ku bitego aho umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.


Dore uko indi mikino yabaye kuri uyu munsi yarangiye:

*Mukura VS 2-1 Bugesera Fc
*Sunrise Fc 1-2 Kiyovu Sport Fc
*Kirehe Fc 0-2 Marine Fc

Uyu munsi wa shampiyona ukaba usize ikipe ya APR Fc irushwa amanota 7 na Rayon Sports ya mbere ku rutonde, naho Police Fc yo ikaba irushwa amanota agera ku 10 aho iyi Rayon Sports inafite ibirarane bibiri bya shampiyona.

Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi:

*Police Fc: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mouhamed, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, JMV Muvandimwe, Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohamed, Ngendahimana Eric, Imurora Japhet, Dany Usengimana na Mico Justin.

*APR Fc: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Muhadjili Hakizimana, Benedata Janvier, Issa Bigirimana na Sibomana Patrick.


David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo