Police FC nayo ishobora kuza kurara ibonye murumuna wayo mu cyiciro cya mbere

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kanama 2016 nibwo hamenyekana amakipe 2 azasimbura Rwamagana na AS Muhanga mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est iraza kwisobanura na Kirehe yayitsinze umukino ubanza naho Pepiniers yo ikine na Interforce Fc nazo zishakemo imwe izamuka.

Interfoce izamutse yaba isanze Police FC mu cyiciro cya mbera ifatwa nka mukuru wayo.

Etoile de l’Est iraza kwakira Kirehe yayitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza, aya makipe yombi arishakamo ikipe imwe izamuka mu cyiciro cya mbere.

Aya makipe yombi uko ari 2 yo mu ntara y’Iburasirazuba izamuka iraba isimbuye Rwamagana nayo y’Iburasirazuba iherutse kumanuka igasubira mu cyiciro cya kabiri.

Umukino ubanza wahuje aya makipe wabayemo igisa n’imvururu kuko abakinnyi n’abafana ba Etoile de l’Est batishimiye imisifurire yaranze uyu mukino ndetse hakaza no kubamo gukomeretsanya.

Undi mukino nawo ukomeye uraza kubera i Kigali ku kibuga cya FERWAFA uraza guhuza ikipe ya Interforce Fc iza kwakira Pepiniere Fc, umukino ubanza aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Pepiniere amakuru avuga ko iramutse izamutse mu cyiciro cya mbere ishobora guhita ihindura izina ikitwa Muhanga FC ndetse ikaba yanafashwa n’akarere ka Muhanga.

Interforce isanzwe izwi ko ari ikipe y’abato ya Police FC haribazwa niramuka izamutse mu cyiciro cya mbere uko bizagenda mugihe izaba ifite iyakwitwa nka mukuru wayo muri iki cyiciro.

Kuko aya makipe yose abarizwa mu ntoki za Police y’igihugu ndetse ni kenshi Police FC yagiye yemeza ko Interforce ari ikipe barereramo abakinnyi bakiri bato n’ubwo nta mukinnyi uzwi waba umaze kuzamuka ngo akine muri Police FC avuye muri Interfoce.

Ibi ariko biramutse bibaye Interfoce ikazamuka ntibyaba ari ubwa mbere amakipe akinnye mu cyiciro cya mbere afite aho ahuriye kuko na APR FC na Marines FC zikinana mu cyiciro cya mbere kandi zose ari ikipe z’igisirikare cy’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo