Nari nzi ko Pierrot azi ubwenge atafata icyemezo kigayitse -Visi Perezida wa Rayon

1

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports aravuga ko umukinnyi Kwizera Pierrot yashutswe n’abamujyanye muri Arabie Saoudite ariko kandi ko na we atakabaye afata icyemezo nka kiriya kubwe ngo yari azi ko ari umuntu ukuze utashukwa ngo afate icyemezo kigayitse.

Pierrot kuva yamara gukina umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports yahise aburirwa irengero, amakuru akavuga ko yamaze kwerekeza mu gihugu cya Arabie Saoudite kurangiza ibiganiro na Al-Hazm Rass FC imwifuza.

Rutagambwa Martin umuyobozi wungirije wa Rayon Sports FC avuga ko na bo bumvise ngo yagiye kandi ko nta muntu yabibwiye, avuga ko ari abantu bamushutse ko bagiye kumukiza bakamujyana kandi ntaho barageza ibiganiro na Rayon Sports.

Ati:”Kwizera Pierrot hari abantu bamugiye mu mutwe bamubwira ko bagiye kumukiza ngo bakazajya bamuhemba ibihumbi 20 by’amadarali bimwica mu mutwe aragenda tukiganira na bo ntaho twari twageze ibiganiro.

Pierrot nari nzi ko ari umuntu uzi ubwenge ntabwo nari nzi ko ari umuntu ushobora gufata icyemezo nk’icyo kigayitse. Ariko reka turindire yagiye adasezeye agenda ntawe ubizi ko ari bugende kandi no mu biganiro twari twagiranye ibyo kugenda ntibyari birimo, ubwo reka turindire na we wasanga afite ibindi bisobanuro.”

Martin avuga ko Pierrot na Savio bari babonewe ikipe mu gihugu cy’Ububiligi bari kuzajya gukoramo igeragezwa. Ati:"Bagomba kugenda mu gihe cy’icyunamo kuko hazaba hari akaruhuko we na Savio (Nshuti Dominique) bagomba kujya mu Bubiligi… niho bagombaga kuzajya gukora igeregezwa kandi ndumva n’ubu bigihari kuko ndumva nta kindi cyabivanyeho.”

Pierrot wamaze gutoroka ikipe bivuze ko kuri uyu wa gatatu tariki 01 Gashyantare 2016 atazaboneka mu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC mu gikombe cy’umunsi w’intwari.

Undi mukinnyi wari wateye ubwoba abakunzi ba Rayon Sports ko atazaboneka ni Mugheni Fabrice, gusa we ubu akaba yamaze gusanga abandi muri lokale ndetse ngo azanakina umukino wa APR FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo