Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ibanga ryatumye batwara igikombe nyuma yo gutoragura abakinnyi bo mu Isonga FC.

1

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa mbere itsinze APR FC ku mukino wa nyuma, ibi Rayon Sports yabikoze nyuma yo gutakaza abakinnyi hafi ya bose bari bakomeye igasigarana abakinnyi 5 ubundi igatoragura abana bari baturutse mu Isonga FC.

Umwaka w’imikino ushize ukirangira ikipe ya Rayon Sports yatakaje abakinnyi hafi ya bose bari bakomeye ndetse bamwe banagenda utarangiye nka Sibomana Abouba na Nizigiyimana Kalim Makenzi bagiye igice cya mbere cya shampiyona kikirangira.

Bakurikiwe na Ndayisenga Fuad wari kapitene na Hategekimana Ahprodis Kanombe bagiye muri Kenya aba bose bagiye umwaka w’imikino utarangiye. Bakigenda bahise bakurikirwa na Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bahise bajya muri mukeba wayo APR FC

Ibintu byarushijeho kuba bibi kuri iyi kipe ubwo Piter Otema na Lomami Frank bahitagamo kwigira muri Musanze FC, Otema avuze ko Rayon Sports nta gahunda ifite. Abandi bakinnyi nabo babanzaga mu kibuga nka Muganza Isaac wahise werekeza muri Police FC naho Bikorimana Gerald ajaya muri Bugesera

Uwambazimana Leo(Kawunga) nawe yahise ava muri iyi kipe,Rayon Sports yarisigaranye abakinnyi batarenze 5 mu bari basanzwe bakina bihoraho barimo Kwizera Pierro, Irambona Eric, Imanishimwe Emmanuel na Tubane James.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bufatirana umunyezamu Bakame atarajya muri AS Kigali bamwongerera amasezerano batangira gutoragura n’abandi bakinnyi 7 ahanini bari bavuye mu Isonga baje bayobowe na Savio, Muhire Kevin ,Niyonzima Olivier Sefu n’abandi.

Aba baje biyongera ku bandi bakinnyi b’abana nabo bazanye nka Manzi Thierry waruvuye muri Marines na Mugenzi Cedrick waruvuye muri Gicumbi. Nyuma bazana rutahizamu Kasirye Devis waruvuye muri Uganda ndetse na Kakule Mugheni Fabrice waruvuye muri Kongo ndetse na Radju waruvuye muri Kiyovu Sports


Abakinnyi Rayon Sports yerekanye umwaka utangira byari bigoye kwemeza ko bazatwara igikombe

Icyo gihe byari bigoye kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports yatwara igikombe mu gihe yari imaze gufata umwanya wa 5 muri shampiyona kandi yari ifite abakinnyi bamenyereye. Umwaka watangiye kandi amakipe nka Police FC na APR FC yariyubatse agaragaza ingufu nyinshi arizo zihabwa amahirwe yo gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda

Ubwo berekanaga abakinnyi Gacinya Denis warumaze kuba perezida yabwiye abafana ko byanze bikunze uyu mwaka bazatwara igikombe byari bigoye kubyemera ku muntu wese ukurikirana umupira wo mu Rwanda


Gacinya uyobora Rayon Sports we yemezaga ko bazatwara igikombe

None bigenzweho batwaye igikombe cy’Amahoro, Makuruki.rw nyuma yo kugitwara yahise yegera perezida Gacinya ngo atubwire ibanga bakoresheje maze mu magamboye ati:”Nk’uko ubibona ndishimye umutima urishimye cyane , uretse no kuba dutwaye igikombe ngira ngo muzi ko twatsinzwe umukino umwe gusa muri uyu mwaka muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro. Navuga y’uko mu mupira w’amaguru ntabwo uvuga ngo ndaha amahirwe kanaka, kuko umupira bisaba ko ubanza ukajya mu kibuga bigakoreka……. ibanga ni uko twagerageje guhuza izo mbaraga zaba izo z’abato tuzivanga n’abakuru bamenyereye kandi byabyaye umusaruro abakuru basangije abana uburambe niyo mpamvu navuga y’uko bimeze neza”

Umukino Rayon Sports imaze gutsindwa kugeza ubu ni uwayihuje na AS Kigali mu mukino ubanza wa shampiyona igatsindwa ibitego 2 kuri kimwe ubundi nyuma y’aho umukino itatsinze yarawunganyije.


Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze mukeba wayo APR FC

Rayon Sports yatangiranye n’umutoza David Danadei atoza aba bakinnyi Rayon Sports yari yagiye yegeranya ariko nyuma y’umunsi wa 5 wa shampiyona uyu mutoza baratandukana ikipe ikomezanya na Sosthene wari umwungirije.

Rayon Sports yaje kuzana umutoza w’umubiligi Ivan Minnaert ndetse ahita anabafasha kuzana rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra . Nyuma ariko uyu mutoza yaje kugenda ikipe ayisigira Masudi Djuma ari nawe uyihesheje igikombe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo